Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Louise Mushikiwabo Na Charles Michel Bari Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Louise Mushikiwabo Na Charles Michel Bari Mu Rwanda

Last updated: 07 March 2021 5:52 pm
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo na Perezida y’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, bari mu Rwanda aho basuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Bugesera.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Mushikiwabo na Michel basuye Ikigo Nderabuzima cya Mayange, aho bakurikiranye igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19 mu byiciro byatoranyijwe. Bari kumwe na Chrysoula Zacharopoulou, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Burayi akaba n’umuganga.

Ni urugendo rwitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umunsi wa kabiri wo gukingira COVID-19 mu Rwanda wasojwe abakingiwe mu gihugu cyose bamaze kuba 158.898, barimo 83.842 bakingiwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkingo zikabakaba 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX, igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umwe mu baterankunga bakomeye b’iyo gahunda, aho mu kwezi gushize wakubye kabiri inkunga yawo muri COVAX ubwo watangaga miliyoni €500, hagamijwe ko ibihugu byose bibona inkingo za COVID-19.

Ayo mafaranga yunganiye cyane gahunda ya COVAX ifite intego yo kugeza inkingo miliyari 1.3 mu bihugu 92 bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binyuze mu cyiswe Team Europe niwo muterankunga ukomeye wa COVAX, aho ibihugu biyigize bimaze gutanga miliyari zisaga €2.2 harimo miliyoni €900 ziheruka kwemerwa n’u Budage.

Charles Michel na Louise Mushikiwabo i Mayange
Charles Michel aganira n’itangazamakuru
Chrysoula Zacharopoulou yakingiye umwe mu bitabiriye iyi gahunda yo kwikingiza COVID-19


TAGGED:Charles MichelfeaturedLouise Mushikiwabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya Yakumiriye Ibigori Byatumizwaga Muri Tanzania Na Uganda
Next Article Impamvu Nyuma Yo Gukingirwa COVID-19 Abantu Bakomeza Kwambara Agapfukamunwa
1 Comment
  • Sam says:
    07 March 2021 at 4:42 pm

    Mushikiwabo turamukunda akomeze atere imbere.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

‘Body Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yiyemeje Gukorana Na Mauritania 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Yatemye Ushinzwe Umutekano Baramurasa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?