Kuva ku wa Gatatu tariki 12, Gicurasi imbunda zirasa ibisasu biremeye z’ingabo za Israel zitwa Howitzer zatangiye kurasa ziyungikanya ku birindiro by’abarwanyi ba Hamas. Ubwo kandi ni ko n’indege z’intambara zamishaga ibisasu ku birindiro bya bariya barwanyi.
Hamas nayo yihimuraga irasa ibisasu bya rocket i Yeruzalemu, Haifa n’ahandi.
Mu gace ka Ashkelon naho kuri uyu wa Kabiri harashwe ibisasu bihitana abagore babiri.
Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yari aherutse gutangaza ko igisirikare cya Israel kiri gucungira ibintu hafi kandi kiteguye kugira icyo gikora bidatinze.
Kuri uyu wa Kane tariki 13, Gicurasi, 2021 hari amakuru yavugaga ko ingabo za Israel zirwanira ku butaka zinjiye muri Gaza ariko ubuvugizi bwazo bwabihakanye.
Kuri uyu wa Kabiri kandi ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Israel bwarahuye bwungurana ibitekerezo by’icyakorwa.
Nyuma y’aho gato hari ifoto yafashwe n’umwe mu Banya Israel witwa Seth Frenzman ukorera ikinyamakuru The Jerusalem Post y’igifaro cyo mu bwoko bwa Merkava cyaganwaga hafi y’uymupaka wa Israel na Palestine.
Abantu batangaje ko kiriya ari ikimenyetso cy’uko ingabo za Israel bita Tzahal ziri kwisuganya ngo zitangize intambara.
Ubu bisa n’aho intambara yatangiye…