Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Banki Y’Isi Yasuzumye Uko U Rwanda Rukoresha Inguzanyo Iruha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Banki Y’Isi Yasuzumye Uko U Rwanda Rukoresha Inguzanyo Iruha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 March 2022 7:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yaraye yakiriye intumwa za Banki y’Isi zaje kureba uko u Rwanda rukoresha inkunga n’inguzanyo iruha.

Yazakiriye bagirana ibiganiro birambuye byagarutse cyane ku mikoreshereze y’inkunga n’inguzanyo iriya Banki iha u Rwanda ngo rushyire mu bikorwa gahunda zarwo mu by’ubukungu.

Banki y’Isi itera u Rwanda inkunga mu nzego zirimo ubuhinzi, iby’ingufu n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Muri iki giheu Rwanda, n’amahanga muri rusange, ruri kwivana buhoro buhoro mu ngaruka za COVID-19, Banki y’Isi iri kurufasha muri uw murongo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu ntangiriro za Gashyantare, 2022, hari raporo iyi Banki yasohoye yitwa Rwanda Economic Update(REU18) yerekana ko umusaruro mbumbe warwo wazamutse ugera kuri 11.1%  urebye uko byagenze mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2021.

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe @EdNgirente yakiriye itsinda ry’abayobozi bakuru bo muri Banki y’Isi bari mu Rwanda, ibiganiro byabo bikaba byibanze ku kurebera hamwe uko u Rwanda rukoresha inkunga n’inguzanyo ruhabwa n'iyi Banki. #RBAAmakuru pic.twitter.com/e6p54u9PiZ

— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) March 18, 2022

Ni intera ndende rwazamutseho ugereranyije n’uko byari biri muri ariya mezi mu mwaka wa 2020 ubwo COVID-19 yacaga ibintu.

Ikindi ni uko urwego rw’inganda narwo rwazamutseho 16.5% mu gihe ubuhinzi bwazamutseho 6.8%.

Ibihingwa ngengabukungu u Rwanda rugurisha mu mahanga ni ukuvuga ikawa, icyayi, ndetse n’amabuye y’agaciro nka wolfram na gasegereti nabyo umusaruro wazamutse ku kigero cya 35% mu mezi icyanda y’umwaka wa 2021.

- Advertisement -

Inyandiko iri ku rubuga rwa Banki y’isi, ishami ry’u Rwanda, ivuga ko n’ubwo ibintu bimeze gutyo hakiri ikibazo cy’ubushomeri mu baturage kandi ngo COVID-19 yatumye hari abantu baba abashomeri kubera gutakaza akazi.

Banki y’isi ivuga ko n’ubwo umusaruro mbumbe w’abaturage wazamutse ariko haracyari ikibazo cy’ubushomeri kubera ko bugera cyangwa bukarengaho gato ijanisha rya 13%.

Abenshi mu batagira akazi mu Rwanda ni ab’igitsina gore.

Rolande Pryce uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda ati: “Mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bugaragaza ko igihugu kiri kwivana neza mu ngaruka za COVID-19, Guverinoma icyeneye gukomeza kuzamura uburyo bwo guhanga akazi kandi abaturage babayeho nabi kurusha abandi bakaba ari bi bahamwa umwanya wa mbere mu gushyirirwaho gahunda zo kubazamura. Abo biganjemo abagore…”

Ya raporo twavuze haruguru, ivuga ko urwego rw’ubucuruzi bugomba guhabwa imbaraga kugira ngo intego u Rwanda rwihaye zirimo n’iyo kuzamura abafite imibereho mibi zizagerweho mu mwaka wa 2035.

Umwe mu bahanga w’iyi Banki witwa Calvin Djiofack avuga ko u Rwanda rugomba kongera kwagura ubucuruzi rufitanye n’amahanga cyane cyane abaturanyi kugira ngo uru rwego rutere imbere kandi bizamure n’imyubakire y’ibikorwa remezo rukoresha muri ubwo buhahirane.

Raporo  REU18 ivuga ko ikindi kibazo u Rwanda rufite ari uko hari igihe rwamaze rwarafunze imipaka yarwo na bimwe mu bihugu bituranye bituma hari igice runaka cy’ubukungu bwarwo kidindira.

 

TAGGED:BankiCOVID-19featuredInguzanyoIsiMinisitiriNgirente
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Facial Recognition’: Ikoranabuhanga Rishinjwa Kwinjira Mu Buzima Bw’Abandi
Next Article U Bwongereza Bwemeye Ko Busingye Ahagararira u Rwanda Muri Kiriya Gihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?