Umunyamabanga mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ukoresha Igifaransa, OIF, Madamu Louise Mushikiwabo yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 uyu muryango umaze ushinzwe.
Ni ibirori byabereye i Dubai. Yaboneyeho no gusura ibikorerwa muri bimwe mu bihugu bivuga Igifaransa biri kumurikirwa mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera yo.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangarije kuri Twitter ko u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bigize Francophonie.
Ku rubuga rwayo rwa Twitter handitseho ko u Rwanda rushima intambwe Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa wateye mu kuzamura imibereho y’abawugize binyuze cyane cyane mu gufasha urubyiruko.
Uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie ubaye hashize igihe gito u Rwanda nanone rwifatanyije n’ibihugu bikoresha Icyongereza bigize umuryango wiswe Commonwealth.
Kuba Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ari we uyobora Francophonie kandi u Rwanda rukaba ruri kwitegura kwikira Inama ya Commonwealth ni intsinzi kuri rwo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.