Amafoto: Mushikiwabo Yitabiriye Ibirori By’Isabukuru Ya Francophonie

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ukoresha Igifaransa, OIF,  Madamu Louise Mushikiwabo yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 uyu muryango umaze ushinzwe.

Ni ibirori byabereye i Dubai. Yaboneyeho no gusura ibikorerwa muri bimwe mu bihugu bivuga Igifaransa biri kumurikirwa mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera yo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangarije kuri Twitter ko u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bigize Francophonie.

Ku rubuga rwayo rwa Twitter handitseho ko u Rwanda rushima intambwe Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa wateye mu kuzamura imibereho y’abawugize binyuze cyane cyane mu gufasha urubyiruko.

- Advertisement -

Uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie ubaye hashize igihe gito u Rwanda nanone rwifatanyije n’ibihugu bikoresha Icyongereza bigize umuryango wiswe Commonwealth.

Kuba Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ari we uyobora Francophonie kandi u Rwanda rukaba ruri kwitegura kwikira Inama ya Commonwealth ni intsinzi kuri rwo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Aganiriza bamwe mu baje kumurika ibyo bakora.
Uyu ni uwo muri Niger
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version