Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru yitabiriye siporo rusange y’umunsi umenyerewe nka Car Free Day, aho imihanda imwe n’imwe iba yahariwe abanyamaguru cyangwa abakoresha amagare gusa.
Ni siporo iba kabiri mu kwezi hagamijwe gufasha abantu kugorora umubiri no kwirinda indwara zitandura. Inajyanye no na gahunda yo kugabanya imyotsi ihumanya ikirere isohorwa n’ibinyabiziga, hagamijwe kubaka Kigali itoshye.
Perezida Kagame yakoze siporo agenda n’amaguru, ava iwe mu Kiyovu agera aharimo kubakwa ibikorwa remezo bijyanye n’umushinga wiswe Imbuga City Walk, ahazwi nka car free zone mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Ni ahantu hashyizwe intebe abantu bashobora kwicaraho baganira, hanashyizwe internet nziramugozi abantu bashobora kwifashisha.
Amafoto yashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu agaragaza Perezida Kagame ari muri siporo hamwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.
Yagize umwanya wo kwitegereza imirimo yo gutunganya Imbuga City Walk ndetse anasuhuza abaturage.
Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ko yishimiye kwitabira siporo rusange nyuma y’amezi menshi y’amabwiriza yo gukumira COVID-19. Yijeje ko n’iy’ubutaha azayitabira.
It was liberating to join #CarFreeDay today and walk the streets of Kigali after so many months of #COVID19 restrictions. See you all at the next #CarFreeDay! pic.twitter.com/aPkEp2sqNl
— Paul Kagame (@PaulKagame) November 21, 2021
Iyi siporo iba hagati ya saa moya za mu gitondo na saa yine, kandi muri ibi bihe ikaba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 .