Amafoto: Perezida Kagame Yitabiriye Car Free Day

Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru yitabiriye siporo rusange y’umunsi umenyerewe nka Car Free Day, aho imihanda imwe n’imwe iba yahariwe abanyamaguru cyangwa abakoresha amagare gusa.

Ni siporo iba kabiri mu kwezi hagamijwe gufasha abantu kugorora umubiri no kwirinda indwara zitandura. Inajyanye no na gahunda yo kugabanya imyotsi ihumanya ikirere isohorwa n’ibinyabiziga, hagamijwe kubaka Kigali itoshye.

Perezida Kagame yakoze siporo agenda n’amaguru, ava iwe mu Kiyovu agera aharimo kubakwa ibikorwa remezo bijyanye n’umushinga wiswe Imbuga City Walk, ahazwi nka car free zone mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Ni ahantu hashyizwe intebe abantu bashobora kwicaraho baganira, hanashyizwe internet nziramugozi abantu bashobora kwifashisha.

- Kwmamaza -

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu agaragaza Perezida Kagame ari muri siporo hamwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

Yagize umwanya wo kwitegereza imirimo yo gutunganya Imbuga City Walk ndetse anasuhuza abaturage.

Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ko yishimiye kwitabira siporo rusange nyuma y’amezi menshi y’amabwiriza yo gukumira COVID-19. Yijeje ko n’iy’ubutaha azayitabira.

Iyi siporo iba hagati ya saa moya za mu gitondo na saa yine, kandi muri ibi bihe ikaba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 .

Perezida Kagame ubwo yajyaga muri siporo ya Car Free Day
Yageze no mu Imbuga City Walk ari kumwe na Minisitiri Munyangaju na Meya Rubingisa
Yirebeye bimwe mu bikorwa remezo birimo kubakwa ahahoze hitwa Car Free Zone
Kuri Car Free Day hari abakora siporo zo kunyonga igare
Iyi siporo iritabirwa cyane nyuma yo gusubukurwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version