Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Putin Yategetse Ingabo Ze Kwinjira Mu Bice Bya Ukraine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amafoto: Putin Yategetse Ingabo Ze Kwinjira Mu Bice Bya Ukraine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 February 2022 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’u Burusiya Vladmin Putin yategetse abasirikare be kwinjira mu Ntara za Ukraine zisanzwe zaka ubwigenge ari zo Donetsk na Lugansk. Byabaye ikimenyetso ntakuka ko atangije intambara kuri Ukraine ariko akazabikora mu byiciro.

Kuba ingabo za Putin zagiye muri biriya bice bizaziha uburyo bwiza bwo kwinjira muri Ukrane kubera ko urugendo ruzagabanuka kandi akazaba akorana n’abaturage basanzwe bazi ibibera muri Ukraine kurushaho.

Abasesengura ibiri kubera mu gace Ukraine n’u Burusiya biherereyemo bavuga ko Putin yategetse ko bigenda kuriya mu rwego rwo kwihimura kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika zari ziherutse gutangaza ko u Burusiya buri gushaka urwitwazo rwo gutangiza intambara yeruye kuri Ukraine.

Bisa n’aho yaberetse ko ibyo batekerezaga koko ashobora kubikora!

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku rundi ruhande, Putin yavuze ko ingabo ze zigiye muri ziriya Ntara za Donetsk na Lugansk kuhagarura umutuzo ariko abo mu Burengerazuba bw’Isi( u Burayi n’Amerika) ntibamushira amakenga.

Ku ruhande rwabo, bavuga ko bagiye gukaza ibihano bafatiye u Burusiya kandi bagaha Ukraine izindi ntwaro zikomeye.

Perezida Putin yaraye agajeje ku baturage be ijambo ry’iminota 65 ababwira ko umuturanyi we Ukraine ari agapupe abo mu Burengerazuba bw’Isi bakoresha ngo bamuteshe umutwe.

Putin yaraye akoresheje inama y’abasirikare bakuru n’abakora mu nzego z’umutekano ngo ababwire ikigiye gukorwa

Ngo kuba ari igihugu kiyoborerwamo n’ibindi, byerekana ko ari icya ‘ntakigenda’, icyo mu Cyongereza bita ‘failed state’.

Yahise atangaza ko yemeje ko ziriya Ntara twavuze haruguru ari Intara zigenga.

- Advertisement -

Ubu ni ubwigenge bita ko bucagase, ‘autonomy’.

Ntabwo zirabona ubwigenge bwuzuye bwemewe mu Muryango w’Abibumbye ibyo bita ‘sovereignty.’

Hagati aho hari amateka(iteka mu bucye) abiri yasohowe na Putin; rimwe rikaba ritegeka ingabo ze kwinjira muri ziriya Ntara kugira ngo zicunge ko nta midugararo yahavuka.

Nyuma yo kumva ko u Burusiya bwemereye ingabo zabwo kwinjira muri ziriya Ntara, Amerika n’u Burayi bahise batangaza ko ibyo ubutegetsi bw’i Moscow bwakoze ari umwanduranyo ukomeye bityo ko bukwiye kubihanirwa.

Ubu bari kwiga uko babushyiriraho ‘ibihano bikomeye’ byabukoma mu nkokora ntibuzahirahire bukomeza umugambi wo gutera Ukraine mu buryo bweruye.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi karaye gateranye igitaraganya ngo kigire hamwe icyakorwa kuko ibyo muri Ukraine n’u Burusiya byafashe indi ntera.

Ambasaderi w’Amerika mu Muryango w’Abibumbye witwa Linda Thomas-Greenfield yabwiye bagenzi be bari bitabiriye iriya nama ko ibyo Putin yakoze bidahwitse kandi ko iby’uko agiye kugarura amahoro muri ziriya Ntara nta shingiro bifite ahubwo ari andi mayeri.

Ambasaderi w’Amerika mu Muryango w’Abibumbye Linda Thomas-Greenfield

Thomas-Greenfield ati: “ Abarusiya turabazi neza. Ibyo bari gukora ni amaco yo kugira ngo bazatangize intambara yeruye kuri Ukraine.”

Uw’u Burusiya witwa Vasily Nebenzya yamusubije ko igihugu cye kigifite ubushake bw’ibiganiro kugira ngo amahoro arambye agaruke muri kiriya gice.

Vasily Nebenzya uhagarariye u Burusiya muri UN

Isoko ry’imari n’imigabane ryahungabanye…

Kubera ubwoba bw’uko intambara yeruye ishobora kurota, abashoramari mu masoko y’imari n’imigabane akomeye ku isi batangiye gukuramo amafaranga yabo, abandi batangira kwifata birinda kugira andi bashoramo.

Kwifata mu byerekeye isoko ry’imari n’imigabano ni ngombwa mu bihe nk’ibi kuko iyo hari umwuka w’intambara bituma ku isoko ry’imari ibiciro bigwa.

Isoko ry’imari n’imigabane ryatangiye guhura n’ibibazo kubera ubwoba bw’intambara

Ubusanzwe isoko ry’imari rikora neza iyo abaturage bafite icyizere ko amafaranga yabo atazahungana ngo ate agaciro kubera impamvu zitandukanye harimo n’ibibazo bya Politiki nk’intambara n’ibindi.

Muri Ukraine ho abategetsi b’i Kyiv bavuga ko badatewe ubwoba n’ibyo u Burusiya bwakoze kuko ngo igihugu ni icyabo( baravuga Ukraine) kandi ngo ntawe uzakibavanamo icyo yaba yitwaje cyose.

Perezida w’iki gihugu witwa Volodymyr Zelensky yaraye atumije inama y’umutekano idasanzwe bigira hamwe ikigiye gukurikiraho.

Yafashe telefoni aganira n’abandi Bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi ngo baganire uko bari buhangane n’igihangange ‘u Burusiya.’

Ingabo z’Amerika nazo ziryamiye amajanja ngo zitabare umunywanyi Ukraine
Ingabo za Ukraine ntizikigoheka zihora mu myitozo
Mu gihe intambara isa niri ku marembo ya Ukraine, ingabo zayo zirayiteguye
TAGGED:BurayiBurusiyafeaturedIntambaraPutinUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yitabiriye Umuhango Wo Gutaha Stade Nshya Ya Senegal
Next Article Abayobozi N’Inshuti Bakomeje Kunamira Dr. Paul Farmer Waguye Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?