Umukino wahuje Police Volleyball Club na APR VC warangiye iya Polisi itsinze iya APR uruhenu ku maseti atatu ku busa(3-0).
Ni umukino wo guhanganira kuzatwara igikombe bakunze kwita ‘kamarampaka’.
Mu mpera z’Icyumweru gishize, hari ku wa Gatandatu tariki 29, Werurwe, 2025 nibwo uwo mukino wabaye.
Warangiye Police Volleyball Club itsinze mu buryo bugaragara APR VC kuko yayitsinze amaseti atatu ku busa.
Byayihaye kandi amahirwe afatika yo kuzegukana iki gikombe kuko isigaje gutsinda umukino umwe ubundi ikagiterura.
Aya makipe yombi agomba gutanguranwa gutsinda imikino itatu kandi, uko bigaragara, Police Volleyball Club izayitsinda yose kuko kugeza ubu isabwa gutsinda undi mukino umwe bikarangira.
Ingengabihe y’uko imikino izagenda yerekana ko umukino wa kabiri uzayahuza, uzaba tariki 10, Gicurasi, 2025, ukaba warashyizwe kuri iyo tariki kuko hagati aho hari indi mikino ayo makipe azitabira kandi iri ku rwego mpuzamahanga.
Urugero ni uko ikipe y’abagore izajya gukina muri Nigeria naho iy’abagabo ikazajya gukina muri Libya.
Yombi azaba yitabiriye Irushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Club Championship).
Ku byerekeye umukino wahuye APR VC na Police VC, bisa n’aho iriya kipe ibanza yatunguwe no gutsinda bidasubirwaho na Police.
Ni ibintu byayitunguye kuko mu mikino wabanje APR VC yari yatsinze amaseti atatu kuri imwe.
Iki kipe kandi isanzwe ifite igikombe yakuye muri Uganda mu irushanwa ry’Akarere ka Gatanu.
Intsinzi igaragara ya Police VC muri iki gihe ije yari ikenewe cyane kuko ari ubwa mbere iri gukina imikino ya nyuma (Finals) mu myaka itatu imaze ishinzwe.
Ku nshuro ya mbere, iyi kipe yaje ku mwanya wa gatatu, mu mwaka wayo wa kabiri iza ku mwanya wa kane, ubu ikaba iri gukina imikino ya nyuma ku nshuro ya mbere.
Reba mu mafoto uko byari byifashe:









Amafoto@RNP