Amafoto: Umuganda W’Ingabo Z’ U Rwanda Mu Bitaro Byo Muri Sudani Y’Epfo

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo baherutse gukorera umuganda mu bitaro biri ahitwa Torit muri Leta ya Equatoria, imwe mu zigize Sudani y’Epfo.

Ni umuganda bakoze batema ibyatsi biri mu ntanzi z’ikigo, bakura n’indi mwanda iri muri aka gace.

Mu ntinzi z’iki kigo nderabuzima hari kandi n’amashashi, ibyatsi byumye bibura ababihakura, n’ibindi.

Abasirikare b’u Rwanda bakoze uriya muganda bifashishije za kupakupa, ingorofani n’ibindi bikoresho byifashishwa mu isuku.

- Kwmamaza -

Ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye ingabo zagiye yo gucungira abaturage umutekano zashimiye ingabo z’u Rwanda kubera umuhati wazo mu gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza, haba mu buryo bw’umutekano n’ubw’ubuzima.

Bakuye imyanda aho yari imaze igihe muri kariya gace
Ingabo z’u Rwanda zimaze kumenyerwaho gufasha abaturage mu kwimakaza isuku
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version