Croix Rouge y’U Rwanda Yaremeye Abaturage Basaga 2500

Croix Rouge y’u Rwanda yageneye imiryango isaga 2500 yo mu Ntara y’Iburasirazuba inkunga yo gukemura ibibazo by’ibanze, izakurikirwa n’amafaranga yo gukora imishinga itandukanye. Ni igikorwa kigamije kubafasha guhangana n’ingaruka za COVID-19 ubundi bakiteza imbere.

Mu mpera z’icyumweru gishize imiryango 1282 yo mu Turere twa Kayonza na Ngoma yagenewe inkunga ya 30.000 Frw kuri buri muyango, muri iki cyumweru bakazahabwa andi 150.000 Frw yo gushyira mu bikorwa umushinga bahisemo.

Imishinga igiye guterwa inkunga itegerejweho guhindura ubuzima bw’abagize iyi miryango mu bijyanye n’ubukungu, ndetse impinduka zikazagera no ku baturanyi.

Abagenewe iyi nkunga batoranyijwe mu bandi benshi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, cyane cyane mu baryaga bavuye mu biraka none imirimo yari ibabeshejeho ikaba yarahungabanye.

- Advertisement -

Irankunda Gisèle wo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, ubuzima bwe bwari bugoye hamwe n’umwana we.

Kimwe n’abandi, ku wa Gatanu yakiriye ubutumwa bugufi kuri telefoni ko yohererejwe na Croix Rouge inkunga ya 30.000 Frw y’ibanze, irengaho 600 Frw yo kubikuza kuri MTN Mobile Money. Yahise apfukama ashima Imana azamuye amaboko.

Ati “Sinzi ukuntu nabashimira, reka mpfukame pe ! Mwakoze, Imana ibongerere aho mukura, njyewe Gisèle, Imana ibongerere, n’abayobozi bacu Imana ibahe umugisha, nta kindi narenzaho kuko ni byinshi navuga.”

Ni ibyishimo asangiye na Karema Jean Claude, wavuze ko yari yaratangiye ubworozi bw’inkoko none agiye guhabwa 150.000 Frw yo kwagura ubworozi bwe.

Imishinga yatoranyijwe ahanini yiganjemo ubworozi n’ubucuruzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, Kanzayire Consolée, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyabagizeho ingaruka zikomeye nk’umurenge wo mu mujyi, ku buryo imirimo myinshi yahagaze.

Mu murenge wa Kibungo hatoranyijwemo abantu 241 bahawe inkunga.

Kanzayire yasabye abaturage ko amafaranga yo gukemura ibibazo by’ibanze bagomba kuyakoresha neza, kimwe n’ayo bazahabwa yo gukora imishinga. Yabagiriye inama yo guhita bishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka utaha.

Yakomeje ati “Mureke tuzakore tubereke ko bahaye abashima, bahaye abanyurwa, nibajya baza gusura ba bagenerwabikorwa basange niba ari umushinga w’ubworozi wakoze – amatungo yariyongereye – niba ari ubucuruzi ntibasange iduka ririmo ubusa, ahubwo buri uko baje basange hari ikintu cyiyongereyeho.”

Yavuze ko hari abaturage bagiye biteza imbere bahereye nko ku 5000 Frw, ku buryo aya mafaranga yakora byinshi bitewe n’umutima umuntu yajyanye mu bikorwa bye.

Hemeranyijwe ko abaturage bazajya basinyana imihigo n’ubuyobozi bw’Umurenge hamwe na Croix Rouge, nk’ikimenyetso cy’ubushake bwabo mu kubyaza umusaruro iyi nkunga.

Umuyobozi wa Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc, yavuze ko uretse abagenewe inkunga zo gukora imishinga, hari n’ibindi byiciro byafashijwe.

Ati “Hari n’abantu barwaje COVID-19 bagira ibibazo, abo nabo uyu munsi babonye inkunga nubwo ari ntoya, ni 20.000 Frw, ariko urumva harimo isukari, wa muntu warwajije cyangwa wasigaranye n’ideni kwa muganga [yayifashisha]. Ni abantu 100 muri buri karere.”

Mu gihe abaturage 641 bo muri Kayonza na 641 bo muri Ngoma bamaze guhabwa 30.000 Frw yo gukemura ibibazo by’ibanze ndetse 150.000 Frw yo gushyira mu mishinga akaba ari mu nzira, biteganyijwe ko iki cyumweru kizasiga imiryango 641 yo mu Karere ka Nyagatare na 642 yo muri Kirehe, yo ihawe 180.000 Frw icyarimwe, kuri buri muryango.

Ni igikorwa kizatwara amafaranga arenga miliyoni 450 Frw, hatabariwemo imirimo itandukanye y’abakorerabushake ba Croix Rouge.

Ni ibikorwa byose hamwe bigamije gufasha abaturage kwiteza imbere mu buryo burambye, bikubiye mu mushinga wagutse uzwi nka BAHIA (Belgian Alliance for Humanitarian International Action), Croix Rouge y’u Rwanda irimo gukora ku nkunga y’u Bubiligi na Croix Rouge y’icyo gihugu.

Harimo na gahunda yo gufasha amakoperative abiri, umushinga wo kubaka ubukarabiro ku mashuri atanu muri buri karere bufite agaciro ka miliyoni 14 Frw, ndetse hari ibigo by’amashuri byatanzweho ibikoresho by’isuku ku bakobwa barenga 200.

Muri uwo mushinga hari n’abaturage benshi bahawe inkunga y’ibiribwa n’abahawe imirama yo gutera imboga ku turima tw’igikoni.

Abayobozi ba Croix Rouge mu gikorwa cyo gutanga inkunga i Ngoma
Aya mafaranga yagiye yakirwa kuri mobile money
Karema Jean Claude we yahise ayabikuza
Abaturage ba Kabarondo mu Karere ka Kayonza basinyiye imihigo imbere y’ubuyobozi
Umwe mu bahawe inkunga arimo kubara amafaranga nyuma yo kuyabikuza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version