Amafoto: Umuryango Wa APR FC Wasezeye Kuri Gen Musemakweli

Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare, abakozi ba APR FC basezeye kuri Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi w’ikipe guhera mu mwaka wa 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021 witabye Imana tariki ya 12 Gashyantare 2021.

Ni igikorwa cyabereye mu rugo iwe mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kitabirwa n’umunyamabanga wa APR FC bwana Masabo Michel, abakinnyi 11, abatoza 4 ndetse n’abandi bakozi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Nyuma y’iki gikorwa, Kapiteni Manzi Thierry yatangaje ko amwibukira kuri byinshi birimo ubutumwa yohererezaga ikipe ndetse no kubibutsa kenshi gukomera kw’ikipe ya APR FC kugira ngo bifashe ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli icyo ntazamwibagirirwaho ni uko igihe cyose yahoraga aharanira intsinzi ya APR FC mu mikino yose twakinnye, twaba turi kumwe ku kibuga ndetse n’iyo atarebaga umukino bitewe n’akazi. Buri gihe ubutumwa bwe butwongera imbaraga bwatugeragaho budusaba intsinzi kandi akenshi yarabonekaga.”

”Muri rusange ikipe yose yaduteraga imbaraga atubwira ko byose bishoboka ntacyo tubuze byose twabigeraho, akadusaba gushyiramo imbaraga mu kazi kacu k’umupira w’amaguru tukazamura urwego rw’imikinire yacu ndetse yakundaga kungamo agira ati ‘Ikipe ya APR FC igomba gukomera bigafasha ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga ibifashijwemo n’abakinnyi bavuye muri APR FC’.”

Lt Gen Jacques Musemakweli yabaye umuyobozi wa APR FC guhera muri 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 nibwo yasimbuwe kuri uwo mwanya na Maj Gen Mubarakh Muganga.

Muyobozi ruhukira mu mahoro kandi tuzahora tukwibuka.

Bose bagomba gusuzumwa niba nta bimenyetso bya COVID-19
Basuye uriya muryango ku Cyumweru tariki 14, Gashyantare, 2021
Abo mu muryango wa Lt Gen Musemakweli bafashwe mu mugongo
Abagize APR FC

Ivomo: APR FC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version