Inzego z’ubuzima n’iz’umutekano mu Bushinwa zahuje imbaraga mu guhiga no gufata abantu bakora mu bigo by’ubushakashatsi bikora inkingo za COVID-19 zitujuje ubuziranenge bakazigurisha. Hari impungenge ko izi nkingo zishobora kugera ku isoko mpuzamahanga.
Kugeza ubu u Bushinwa bumaze guha ibihugu bine inkingo za COVID-19 k’ubuntu mu rwego rwo kuzamura ubufatanye mu kurwanya COVID-19.
Ibyo bihugu ni Pakistan, Zimbabwe, Hungary na Equatorial Guinea.
U Bushinwa buri gukora inkingo nyinshi kugira ngo bufashe amahanga kuzibona ariko ikibazo ubuyobozi bufite muri iki gihe ni uko hari abantu cyangwa ibigo by’ubushakashatsi biri gukora inkingo mu buryo bukemangwa.
Leta y’u Bushinwa yatangiye uburyo bwo kureba uko yakoma mu nkokora abo bantu, hirindwa ko basiga igihugu isura mbi.
Kubera iyo mpamvu, ubushinjacyaha bukuru bwasabye abandi bashinjacyaha mu gihugu gutangira gukora iperereza ngo barebe niba ibigo byose bikora inkingo za COVID-19 byujuje ibyangombwa birimo kwemererwa gukora no gukora ibyujuje ubuziranenge.
Kugeza ubu hari abantu 70 bafashwe bakurikiranyweho uruhare mu gukora inkingo za baringa.
Habaruwe inkingo 3000 zikozwe mu buryo butubahirije ubuziranenge kandi abantu 80 bamaze gutabwa muri yombi guhera mu Ntangiriro za Gashyantare, 2021.
Abakoze inkingo zitubahirije ubuziranenge beretse Polisi inyandiko z’inkorano zerekana ko babonye uruhushya rwo gukora ziriya nkingo.
Ikoranabuhanga rizakoreshwa mu kumenya ahari buri rukingo…
UBushinwa bwiyemeje gukora uko bushoboye bukamenya aho buri rukingo rukorerwa muri kiriya gihugu ruherereye n’aho rwoherejwe ku isi hose. Ikoranabuhanga rizakoreshwa baryise ‘Big Data.’
Ivomo: Global Times