Amafoto: Umusangiro W’Ingabo Z’u Rwanda Na Perezida Wa Centrafrique

Perezida wa Centrafrique Prof Faustin Archange Touadéra aherutse kwakira iwe ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri kiriya gihugu ngo zifatanye n’iz’aho kuhagarura umutekano.

Kuhagarura amahoro ni igikorwa gishingiye ku masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Abakira yari ari kumwe na Madamu we .

Kimwe mu byahakorewe ni imbyino nyarwanda zerekana umuco w’Abanyarwanda ndetse n’imyiyerekano ya gisirikare.

Mu ijambo rye, Perezida Touadéra yashimiye u Rwanda na Perezida Kagame ku musanzu wabo n’ubufasha bwabo mu kugarura umutekano mu gihugu cya Santarafurika.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique Col Egide Ndayizeye yashimiye Perezida Touadéra ku rugwiro yabakiranye ndetse ashima umubano mwiza n’ubufatanye bw’Ingabo z’ibihugu byombi mu gucunga umutekano muri iki gihugu.

Perezida Touadera na Col Ndayizeye Egide uyobora ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique
Perezida Touadera asuhuza abasirikare b’u Rwanda
Mu myiyereko ya gisirikare
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version