Abarwanyi ba M23 batangaje ko bafashe ikirwa kinini muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, giherereye mu kiyaga cya Kivu kirwa Ijwi. Gisanzwe gituwe n’Abanye-Congo barimo abavuga kandi bakumva neza Ikinyarwanda
Giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kikagira uburebure bwa kilometero 70 n’ubuso bwa kilometero kare 340.
Iyo uvuye i Bukavu ugereyo ukoze urugendo rwa Kilometero 70 na kuri kilometero 60 uvuye i Goma.
Gisanzwe kandi gikora no ku Rwanda.
Abayobozi ba AFC/M23 bakigera ku Idjwi babanje gutanga ikiganiro kuri radiyo yo kuri iki kirwa yitwa Obuguma, hakurikiraho ikiganiro n’abaturage.
Umuyobozi wa Teritwari iki kirwa giherereyemo witwa Mustapha Maomboleo avuga ko cyari ikiganiro cyo guhumuriza abatuye icyo kirwa.

Kwigarurira Idjwi bizafasha M23 kugenzura ahitwa Irhe na Iko muri teritwari ya Kalehe na Kabonde, Ludjo, Lugendo na Ishungu muri teritwari ya Kabare.
Abatuye Ijwi basanzwe baza kurema amasomo yo mu Rwanda cyane cyane iyo binjiriye mu Karere ka Karongi.
Gisanzwe gituwe n’abantu 300,000