Amafoto Y’Ibyangijwe N’Igitero Cya RED Tabara

Itangazamakuru ryo mu Burundi ryasohoye amafoto y’imodoka zaraye zitwitswe n’ibisasu by’inyeshyamba za RED Tabara.

Iki gitero cyaraye kigabwe ahitwa Gihanga mu Ntara ya Bubanza.

Aho mafoto yasohowe na SOS Media Burundi arerekana inzu y’Ibiro bya CNDD-FDD byasenywe uruhande rumwe n’igisasu cya roquette ndetse n’imodoka z’amakamyo zatwitswe.

Abaturage b’aho byabereye bakutse umutima bazinduka baza kureba ibyabaye.

- Advertisement -

Itangazo ryo mu Biro by’Umukuru w’Uburundi niryo ryemeje ko icyo gitero cyagabwe na RED Tabara, umutwe bivugwa ko ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abaturage bazindutse baza kureba ibyabaye
Ibiro bya CNDD-FDD byasenywe
Ni imwe mu ngoro ziri henshi mu Burundi
Abaturage bakuwe umutima n’icyo gitero
Umunyamabanga mukuru mu Biro bya Perezidansi y’Uburundi witwa Jerôme Niyonzima
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version