U Rwanda Rugiye Gushyiraho Urukiko Rwo Kumva Ibibazo By’Impunzi N’Abimukira

Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyiraho urukiko rwo kumva ibirego by’abimukira n’impunzi bazaba bari mu Rwanda.

Ni urukiko ruzaba rufite umucamanza mukuru w’Umunyarwanda uzafatanya na mugenzi we wo mu bihugu bikoresha Icyongerezwa, Commonwealth.

Abandi bacamanza barwo bazaturuka mu bihugu bitandukanye, bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ubuhunzi n’uburenganzira bwa muntu.

Clémentine Mukeka usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda avuga ko ruriya rukiko nirutangira gukora ruzaba rufite inshingano yo kwita ku bibazo by’abavuzwe haruguru bose, hatarebwe gusa ko baturutse mu Bwongereza.

- Kwmamaza -

Ati: “Ntabwo dushaka gufata impunzi zivuye mu Bwongereza mu buryo butandukanye n’iziva ahandi. Bizakorwa gutya twirinda ko hari abo twaheza ngo ni uko bataturutse aha n’aha”

Ni ibyo yise kwanga “traitément de faveur”.

Visi Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano Depite Alice Muzana avuga ko ibiri gukorwa bitanga icyizere ko ayo masezerano agiye gushyirwa mu bikorwa.

Ngo babifite icyizere cyuzuye 100%.

Muzana avuga ko nk’Umudepite harimo n’indi nyungu y’uko basobanukiwe neza n’uko iki kibazo kimeze bityo no kugisobanurira abaturage bikazoroha.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja avuga ko kuva u Rwanda rwasinyana amasezerano n’abafatanyabikorwa barwo b’Abongereza rwakurikije ibiyakubiyemo byose.

Avuga ko ibyo abanenga aya masezerano bari baravuze by’uko inkiko z’u Rwanda zitasubiza inyuma ibyemejwe na Komisiyo isuzuma iby’ubuhungiro, byaje kugaragara ko nta shingiro gushidikanya kwabo kwari gufite.

Ibi ngo byaje kuvuguruzwa n’uko urukiko rukuru rw’i Nyanza rwasubije inyuma icyemezo cyari cyafashwe rutanga ubwenegihugu ku muntu bari bwabwimye.

Kuri Ugirashebuja, ibi byerekana ko hari ubwo inkiko zisubiza inyuma ibyo urwego nyubahirizategeko( L’Exécutif) ruba rwemeje.

Avuga ko amasezerano u Rwanda rufitanye n’Ubwongereza ntaho ahabanye n’andi rwasinyanye n’amahanga cyangwa ngo agire aho atandukanira n’amategeko mpuzamahanga rwasinye kandi ayo yose rwayakurikije uko yakabaye.

Ibindi ngo ni ukutabura urwitwazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version