Bob Marley yabayeho ubuzima bufite intego kandi ibyo yasize imusozi n’ubu biracyakora ku mutima wa benshi.
Indirimbo ze zidasanzwe zuzuye ibyishimo kandi zituma abantu bumva impamvu kugeza n’ubu uyu mugabo wari ufite amaraso yo mu Bwongereza no muri Jamaica yahinduye Isi.
Umuziki we n’uburyo yabagaho bitwigisha byinshi ku kwiyubaha, gukunda abandi no kubaho ubuzima bufite ibisobanuro.
Mu kumwibuka biba buri tariki 11, Gicurasi, ya buri mwaka , fata akanya uruhuke maze usome amagambo ye akwigishe kubaho ubuzima bwuzuye urukundo, ibyishimo n’intego nziza.
Twibukiranye ko yapfuye afite imyaka 36 y’amavuko hari mu mwaka wa 1981, akaba yarazize kanseri.
- “Ikintu cyiza ku muziki ni uko iyo ukwinjiye, nta bubabare wumva.”
Reka umuziki ukuruhure kandi ukugobotore amaganya yakuzonze.
- “Fungura amaso yawe, wisuzume. Ese wishimiye ubuzima ubayeho?”
Ubuzima bushobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose, n’iyo byaba ari mu bintu bito bito.
- “Ntukemerere iby’isi ngo biguhume umutima; ubwenge buruta ifeza cyangwa zahabu.”
Icyo turi cyo gifite agaciro kuruta ibyo dutunze.
- “Iyo urugi rumwe rufunze, menya ko hari urundi rufunguye.”
Rimwe na rimwe bisaba gushakisha gato kugira ngo ubone inzira nshya.
- “Ugomba kuba umuntu.”
Kandi umuntu mwiza ushobora kuba we ni wowe ubwawe. Baho ubuzima bufite intego kandi ubugire ubwawe.
- “Mu gihe kizaza cyiza, ntukibagirwe aho wavuye.”
Amateka yawe ni igice y’ingenzi cy’ubuzima bwawe. Komeza imbere witwaje ibyo wize byose bizakugirira akamaro.
- “Nta wundi ushobora kubohora ibitekerezo byacu uretse twe ubwacu.”
Ubwenge bwawe ni ubwawe kandi nta wundi ubufiteho ububasha kukurusha kereka ubimwemereye, ukamwereka ko ntacyo wishoboreye.
- “Amafaranga ntashobora kugura ubuzima.”
Ntukibagirwe kubaho kubera gukurikira ibintu by’isi gusa. Umunyarwanda we yaciye umugani ko amagara ataguranwa amagana.
- “Umuntu ni isi yuzuye imbere muri we.”
Ufite ubushobozi butagira iherezo. Ushobora kwivumburamo byinshi igihe icyo ari cyo cyose.
- “Ejo hazaza hanjye ni ugukiranuka.”
Ufite ubushobozi bwo gukora ibyiza no gufata imyanzuro myiza bikazakugirira akamaro mu gihe kiri imbere.
- “Bwira abana ukuri.”
Toza abana neza kandi ubasangize ubwenge bwawe; bizatuma ejo hazaza harushaho kuba heza. Abanyarwanda bo bavuze ko igiti kigororwa kikiri gito kandi ko uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.
- “Bamwe baranyagirwa abandi bagatoha.”
Ubuzima bushingira ku buryo twakira ibitubaho no ku buryo tubibamo.
- “Nubaho witekerezaho gusa, uzaberaho ubusa. Nubaho ku bw’abandi, uzabaho ubuzima bufite agaciro.”
Menya ko hari abo ufitiye umumaro kandi ubabe hafi. Nibwo burya ngo wumva ubuzima bufite igisobanuro.
- “Intangiriro akenshi zitera ubwoba, iherezo rikababaza, ariko ibiri hagati yabyo ni byo bituma ubuzima bugira agaciro.”
Buri munsi ugira umwihariko, ndetse n’iyo waba ugoye. Ibihe bibi bituma urushaho gukomera. Aha ahuza n’aho Bibiliya yagize iti: “ Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo.” Yezu/yesu yakomeje agira ati “Ab’ejo baziganyira iby’ejo.”—Matayo 6:34.
- “Ntumenya imbaraga ufite kugeza igihe gukomera biba ari bwo buryo bwonyine usigaranye.”
Imbaraga zawe z’imbere zishobora kugutangaza mu gihe wibwiraga ko uri ntacyo umaze. Iyo ibibazo bije bikaremera, abantu bisangamo imbaraga batari biyiziho. Ntugapfe kumanika amaboko.
- “Kunda ubuzima ubayeho, kandi ubeho ubuzima ukunda.”
Ubuzima bukundwa ni bwo buzima bwiza kurusha ubundi abandi bashobora kuguhatira kubamo.
- “Ntukemere ko baguhindura cyangwa ngo bagutunganye uko bashaka.”
Yumvaga ko nta muntu umeze nk’undi kandi ngo burya ntawuzabaho. Bisa n’insigamigani y’Abanyarwanda yiswe ngo Burya Si Buno. Aba bari impanga zari zitandukanye mu mico, umwe yitwa Burya undi yitwa Buno.
- “Urukundo rumwe, umutima umwe. Muze tube umwe, twumve tuguwe neza”
Kunda abo muri kumwe kandi mwubake ubumwe. Niyo yari intero ye.
- “Ubona imbaraga iyo uzi ko ufite inshuti nyanshuti cyangwa umuntu ugukunda uzagukomeraho kugeza ku iherezo.”
Kuri we urukundo rutuma umuntu akomera, agasaba abantu gukundana kugira ngo bakomezanye.
- “Sintunganye kandi nta n’ubwo ngomba kuba intungane!”
Yavugaga ko burya guharanira kuba intungane ari ukudashyira mu gaciro.

