Umukinnyi wa Filime w’icyamamare ku rwego rw’isi Angelina Jolie ari muri Burkina Faso ayo yagiye guhumuriza impunzi zo muri Mali zahahungiye.
Jolie asanzwe ari na Ambasaderi w’umukorera bushake w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.
Impunzi zibarirwa mu bihumbi zimaze igihe ziri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Burkina Faso.
Ubutumwa Angelina Jolie yagejeje kuri ziriya mpunzi bwibanze ku kizere zigomba kugira cy’uko igihe nikigera zizatahuka.
Ku rundi ruhande ariko yanenze abayobozi mu nzego za Politiki badashyiraho umuhati wose ukenewe kugira ngo abavanywe mu byabo bashobore gutaha, basubire mu byabo.
Yagize ati: “Dukora bike ngo abavuye mu byabo bashobore gutaha cyangwa se ibihugu bibacumbikiye bishobore kubona uburyo bwo kubitaho.”
Jolie yasabye inzego zishinzwe kwita ku mpunzi gukora uko zishoboye kose kugira ngo impunzi zisubire mu byabo.
Abaturage ba Mali bamaze igihe bahunze igihugu cyabo kubera ibibazo by’ubukungu bwifashe nabi, umutekano muke n’ibindi.
Ibibazo bya Politiki bihamaze igihe nabyo biri mu byatumye bamwe bazinga akarago barahunga.
Babikoze mu rwego rwo kugira amakenga kuko batinya ko mu gisirikare hashobora gucikamo ibice bityo igihugu kikajya mu icuraburindi.