Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mukantaganzwa Yongeye Kugaruka Ku Ruhare Gacaca Yagize Mu Kunga Abanyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Mukantaganzwa Yongeye Kugaruka Ku Ruhare Gacaca Yagize Mu Kunga Abanyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 April 2025 9:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Domitilla Mukantaganzwa.
SHARE

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, wayoboye Inkiko Gacaca zatangiye mu mwaka wa 2001 yabwiye abari baje kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ko ziriya nkiko zabaye ingenzi mu gutanga ubutabera bwunga Abanyarwanda.

Hari mu kiganiro yabagejejeho nk’Umushyitsi mukuru wari waje kwifatanya n’abandi kwibuka Abatutsi barenga 100,000 bashyinguye muri ruriya rwibutso.

Mukantaganzwa yavuze ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye benshi kandi mu gihe gito, ikaba ikintu cyashegeshe u Rwanda, ku rundi ruhande, igihugu cyishatsemo ibisubizo kugira ngo kitazahera buheri heri.

Ati: “N’ubwo tuzahora twibuka ibi bihe bigoye twanyuzemo, tujye twibuka ko twagaragaje ubudaheranwa tukishakamo ibisubizo maze tukiyubakira igihugu twishimiye, tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Mu bisubizo twishatsemo, twishatsemo igisubizo cy’ubutabera ku byaha bya Jenoside, Abanyarwanda tugira uruhare mu nkiko gacaca”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Gacaca ivugwa aha yari uburyo Abanyarwanda batekereje bwatuma abakoze Jenoside birega bakemera icyaha, bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Rwari urukiko nyarwanda rugamije guha Abanyarwanda ubutabera bwunga. Abagabo cyangwa abagore batagize uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside nibo bacaga imanza, bakitwa Inyangamugayo.

Uwiregaga yagombaga kuvugisha ukuri kose kandi abo asabye imbabazi bagabwa kuzitanga n’ubwo byari bigoye.

Abemeraga uruhare muri Jenoside kimwe mu byo bahanishwaga harimo imirimo nsimburagifungo, bakubakira inzu abo bahekuye, bakabahingira kandi bagakora indi mirimo ifitiye akamaro igihugu muri rusange.

Umuhanga witwa Natasha Nsabimana wigishaga muri Kaminuza ya Chicago muri Amerika yanditse ko Gacaca yabaye uburyo butekerejwe neza bw’inzibacyuho mu gutanga ubutabera binyuze mu bushake n’ubunyangamugayo by’Abanyarwanda ba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -
Inkiko Gacaca zabaye umuti usharira ariko uvura.

Kubera ubwinshi bw’abantu baregwaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byari bigoye cyane ko bose bari buburanishwe n’inkiko zisanzwe zikoresheje imitangirwe y’ubutabera isanzwe.

Niyo mpamvu abanyabwenge b’Abanyarwanda batekereje Gacaca kandi irakora koko.

Mu kiganiro Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa yaraye atanze, yavuze ko abahakana n’abapfobya Jenoside bagihari kandi bagikora.

Avuga ko abayigizemo uruhare bakomeje kuyihakana no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu Karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside iherekejwe n’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byibasiye Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi kandi biri gukorwa umuryango mpuzamahanga urebera nk’uko byagenze mu Rwanda mu 1994 na mbere yaho.”

Yemeza ko ikibabaje ari uko aho kugira ngo amahanga atabare abantu bugarijwe no kurimbuka, uhugiye mu gushinja u Rwanda ko rubifitemo uruhare, akaboneraho kuvuga ko rudashobora gukora Jenoside kuko ruzi icyo ivuze nk’igihugu yabayemo.

Niyo mpamvu yasabye Abanyarwanda gukomeza guhangana n’abahakana Jenoside mu buryo bwose babikoramo.

Ati: “Abanyarwanda baravuze ngo abashyize hamwe nta kibananira. Nidushyira hamwe tuzakomeza tugire amahoro, tuzakomeza dutere imbere kandi tuzakomeza dufate mu mugongo abarokotse Jenoside, kandi tuzakomeza duhangane n’abadushozaho ibibazo”.

Mukantaganzwa mu mwaka wa 2012 Gacaca ziri kurangira( Ifoto@ The New Times)

Yongeye kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe binyuze mu kwimakaza ingengabitekerezo y’urwango, ivangura n’umuco wo kudahana.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro byibutsa benshi uko ingabo z’amahanga cyane cyane iz’Ababiligi bari bagize MINUAR zabahasize bakicwa n’Interahamwe zari ziri hafi aho zitegereje ko bagenda zikabiraramo.

Ni urugero rukomeye rwerekanye ko amahanga hahisemo kwirengagiza akaga Abatutsi bahuye nako, akabatererana kandi imbere mu gihugu nta kivurira bari bafite kuko Guverinoma yari yanzuye ko bicwa bagashira.

TAGGED:DomitillafeaturedGacacaGuverineriInkikoMukantaganzwaNyanzaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Gitifu Afungiye Gutwara Amafaranga Y’Abaturage Ya Mutuelle
Next Article Nyaxo Yazanye Urwenya Mu Gihe u Rwanda Ruri Mu Cyunamo Kubera Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?