Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amahurizo Mu Migambi Mishya Y’ U Bufaransa Muri Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Amahurizo Mu Migambi Mishya Y’ U Bufaransa Muri Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2021 7:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Bufaransa bwa  Emmanuel Macron busa n’ubuzanye amatwara mashya muri Politiki mpuzamahanga bushaka kugira na Afurika.

Intambwe z’umubano wabwo na Afurika zerekanwa na Perezida Emmanuel Macron muri iki gihe zirushaho kugaragara iyo umenye imikorere y’uwo yashinzwe ibiro bye bishinzwe Afurika Bwana Franck Paris.

Uyu mugabo waraye ahuye na Perezida w’u  Rwanda Paul Kagame ni umuntu uvuga make.

Kuvuga make kwe kubanzirizwa no kubaza ibibazo bifatika ku ma dosiye  akomeye igihugu cye kiba gifitanye n’ibindi bihugu by’Afurika.

Paris azwiho kuba umukoresha wifuza ko ibintu bikorwa nk’uko byateguwe kandi akagira igitsure aho biri ngombwa.

Abafaransa bari gukoresha Diplomatie bita Soft Power…

Muri 2017 Perezida Emmanuel Macron yasuye Burkina Faso. Mu mbwirwaruhame yagejeje ku bari bamuteze amatwi yavuze ko u Bufaransa bushaka kongera kugaruka muri Afurika binyuze mu mubano mwiza w’abakiri bato ku mpande zombi.

Kuri we, urubyiruko niwo musingi w’umubano w’u Bufaransa n’ibihugu by’Afurika.

Uretse kuba nawe akiri muto kuko afite imyaka 43 y’amavuko, Minisitiri we ushinzwe ibibazo by’Afurika Bwana Franck Paris nawe afite imyaka 41 y’amavuko.

Kumushinga Afurika nayo ifite urubyiruko rwinshi kandi rurangamiye iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga ni amahitamo meza ya Macron.

Macron asa n’aho ashaka ko amateka atibagirana ariko nanone ntabe intandaro y’umubano mubi muri iki gihe.

Jeune Afrique ivuga ko  n’ubwo  Franck Paris akiri muto ariko azi neza iby’umubano w’u Bufaransa n’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri rusange n’uwabwo n’Afurika yo mu biyaga bigari by’umwihariko.

Ku myaka mike afite, yabaye Umujyanama mu bya Politiki wa Bwana Jean-Yves Le Drian akiri Minisitiri w’ingabo z’u Bufaransa.

Muri iki gihe ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba yarasimbuwe na Madamu Florence Parly.

Tugarutse kuri Franck  Paris, twavuga ko afite imigambi minini yagennye ko yazahuza igihugu cye n’Afurika.

Mu migambi afitiye Afurika y’i Burengerazuba(yiganjemo ibihugu u Bufaransa bwakolonije) harimo uwo kwemera mu buryo bumwe cyangwa ubundi, uruhare Ubukoloni bw’Abafaransa bwagize mu bibazo bya Politiki biri muri kariya gace ka Afurika ariko nanone agakora k’uburyo ababituye babona u Bufaransa nk’umufatanyabikorwa aho kuba Umukoloni.

Arashaka ko ishusho mbi y’icyahoze ari Françafrique ivaho, hakajyaho umubano ushingiye ku bwubahane.

U  Bufaransa kandi bushaka ko urubyiruko arirwo rwungukira mu mubano w’u Bufaransa n’Afurika.

Leta y’u Bufaransa irashaka kubanira neza Afurika ariko ni ibyo guhangwa amaso

N’ubwo bisa n’ibyumvikana ko u Bufaransa bwarangije gutegura imigambi yabwo [myiza] kuri Afurika, haracyari ikibazo cy’uko buhanganye n’iterabwoba bivugwa ko rikorwa n’Abayisilamu bafite inkomoko mu bihugu nka Algérie n’ahandi.

Abafaransa badafite inkomoko muri Afurika bashinja bagenzi babo bahafite inkomoko kuba nyirabayazana wa ririya terabwoba kandi iki ni ikibazo gishobora gukoma mu nkokora isura nziza Macron ashaka guhesha igihugu cye muri Afurika.

Ikindi ni uko kuba u Bufaransa bufite umugambi wo korohereza abanyeshuri n’abarimu bo muri za Kaminuza zo muri Afurika kubona uburenganzira bwo kwiga no kwigisha muri  Kaminuza zabwo, ikibazo cy’iterabwoba ‘gishobora’ kuzabikoma mu nkokora.

Ubu rero Bwana Franck Paris n’umwungirije witwa Madamu Marie Audouard  bafite akazi kenshi ko kureba ko ibibazo biri mu mibanire y’Abafaransa bakomoka muri Afurika na bagenzi babo batahakomoka, itaba inzitizi ku migendekere myiza ya Politiki y’u Bufaransa muri Afurika.

Ibiro bya Bwana Franck Paris kandi bifite ikindi kibazo cy’ingutu ku mubano w’u Bufaransa n’ibihugu bigize ikitwa G5 Sahel.

Abaturage ba biriya bihugu bavuga ko u Bufaransa bwababeshye ko bwohereje ingabo mu kiswe Opération Barkhane hagamijwe kwirukana abarwanyi bababuzaga amahwemo ariko ngo byarabananiye.

U Bufaransa kandi bunengwa ko bukomeje guha ikizere ibihugu by’Afurika ko buzabisubiza ibihangano by’abakurambere babyo byajyanywe mu nzu ndangamurage zo mu Bufaransa mu gihe cy’Ubukoloni ariko ikizere kikaba kigiye kuzaraza amasinde.

Mu Bufaransa ‘irivuze umwami’ ntirikora cyane…

N’ubwo ubushake bwa Emmanuel Macron bw’uko igihugu cye cyanoza umubano wacyo n’Afurika bugaragara, ntibivuze byanze bikunze ko ibyo ashaka bizakorwa 100%.

Ikindi ni uko aramutse adatowe ku yindi manda, byaba ari ikibazo kuko umusingi yaratangiye gucukura ngo asize ikibanza nyuma yubake umubano mushya n’Afurika, ushobora gusibwa n’uzamusimbura.

Kugira ngo imigambi ye izatange umusaruro, abahanga mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko byashoboka  ari uko byibura abazategeka muri manda nk’eshatu zikurikira iyi bazakomeza mu mujyo w’ibyo yatangije.

Uko bimeze kose ariko, amateka abereyeho kwigisha ibyahise hagamijwe kunoza ibiriho muri iki gihe no gutegura ibizaza.

TAGGED:AfurikaAmahurizofeaturedFranckKagameMacronParis
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’U Bufaransa Ushinzwe Afurika Yahuye Na Kagame
Next Article Menya Uko Wakumira Abajura Bo Mu Ijoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?