Hari abayobozi mu nzego z’ibanze mu turere twa Musanze, Burera na Gucumbi bafungiwe gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko bakakaga abaturage ruswa. Barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, n’abashinzwe uburezi mu mirenge y’Uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabafunze hagati y’itariki 10 n’itariki 11, Gicurasi, 2021.
Muri Burera, hafunzwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, n’ushinzwe uburezi muri uyu murenge.
Muri Musanze hafunzwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, ushinzwe uburezi muri uyu murenge, umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Rugarika, rwiyemezamirimo witwa Xavier, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gataraga mu murenge wa Busogo, n’undi rwiyemezamirimo witwa Karamaga.
Mu Karere ka Gicumbi hafunzwe umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gaseke( Groupe Scolaire Gaseke)n’ushinzwe uburezi mu Murenge wa Mutete.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko bariya bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo ugenewe rubanda.
Ku byerekeye kunyereza umutungo ugenewe rubanda, Dr Murangira avuga ko bariya bagabo bakurikiranyweho ‘kwishyura abakozi ba baringa’.
Ati: “ …Bishyuraga abakozi ba baringa ndetse tubakurikiranyeho kunyereza ibikoresho by’ubwubatsi byari byagenewe kubaka ibyumba by’amashuri byo mu murenge wa Cyeru, ibyo mu murenge wa Nkotsi ahitwa Nyakinama aha ni muri Musanze n’ibindi…”
Ubugenzacyaha buvuga ko abafunzwe bafungiye kuri station ya RIB iri mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, iya Busogo na Muhoza mu Karere ka Musanze n’iya Station ya RIB iri ku Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.
Ibyaha ubugenzacyaha bubakurikiranyeho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi(7) ariko kitarengeje imyaka icumi(10) ndetse n’amafaranga y’ihazabu yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’umutungo bavugwaho kunyereza.
RIB ishaka ko ibikorwa nka biriya bicika…
Ubugenzacyaha buvuga ko buzakomeza gukurikirana abantu bose bavugwaho uruhare urwo arirwo rwose mu kunyereza umutungo wa rubanda.
Bugira inama abafite ububasha bahabwa n’amategeko kutabukoresha mu nyungu zabo bwite, kandi bakirinda gusesagura ibigenewe abaturage.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame inshuro nyinshi yihanije abayobozi bakoresha nabi umutungo ugenewe abaturage, bakawuhindura uwabo.
Nyuma yo kunenga abayobozi b’inzego z’ibanze(icyo gihe hari abayobozi b’Uturere twose ) batita ku buzima ku mibereho myiza y’abaturage kugeza ubwo hari benshi muri bo barwaye amavunja, yanenze n’abafata ibyari bukure abaturage mu mibereho mibi, bakabikoresha mu nyungu zabo.
Hari mu ijambo ryo gutangiza umwiherero w’abayobozi b’u Rwanda wabaye muri Gashyantare, 2018 ubera i Gabiro.
Icyo gihe hari mu mwiherero wabaye ku nshuro ya 15.