Ibarura Ry’Abatuye U Rwanda Rigiye Gukorwa, Rifite Uwuhe Mwihariko?…Ikiganiro Kirambuye

Muri Kanama, 2021 mu Rwanda hazaba ibarura rito abakora mu kigo cy’ibarurishamibare bita ibarura mbonera, rikazaba rigamije gutanga ishusho y’uko irizaba muri Kanama, 2022 rizagenda.

Taarifa yaganiriye na Bwana Vénant Habarugira ushinzwe amabarura mu Kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, atubwira icyo ibarura rusange rw’abaturage n’imiturire ari cyo n’umwihariko w’irigiye gukorwa.

 

Ikiganiro…

- Advertisement -

Taarifa: Mutangire mwibwira abasomyi ba Taarifa.

Habarugira: Nitwa Habarugira Venant nkaba ndi umukozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, ushinzwe amabarura, harimo n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire.

Taarifa: Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni iki?

Habarugira: Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni bumwe mu bushakashatsi bukorwa mu rwego rw’igihugu cyose tukagera mu ngo zose, aho tuba dushaka kumenya abatuye buri rugo, uko babayeho, icyo bakora, tukamenya cyane cyane umubare w’abaturage, ubwiyongere, tukarebe imyaka umuntu azamara, ibyo twita life expectancy. Tureba kandi amashuri bize, imirimo, aho abaturage batuye, tukagera no ku rwego rw’umudugudu, tureba kandi ibirebana n’ubuhinzi, mbese tukareba ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Itandukaniro ry’iri barura n’andi mabarura ni uko ryo rigera kuri buri rugo, kuri buri muturage aho atuye aho ari ho hose.

Taarifa: Ayo mabarura mato muvuga nayo nimwe muyakora cyangwa hari ibindi bigo bishobora kuyakora?

Habarugira: Amabarura akorwa mu gihugu akorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ariko hari ubwo inzego runaka z’igihugu zishobora kudusaba uburenganzira bwo gukora amabarura mato, adafata igihugu cyose, ariko ku byerekeye amabarura areba igihugu cyose, yo akorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Iyo ibyo bigo bishatse gusuzuma uko gahunda na politiki zabyo zashyizwe mu bikorwa, basaba uburenganzira Ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare kikareba uburyo bateganyije bwo kuzakora ubushakashatsi bwabo(methodology), ibikoresho bazakoresha , ibipimo bashaka kuzakoresha cyangwa ibyo biteze kuzageraho mu bushakashatsi bwabo, urutonde rw’ibibazo bateguye kuzabaza abazakorerwaho ubushakashatsi  n’ibindi.

Iyo  basabye uburenganzira, turabubaha ariko tukabaherekeza kugira ngo turebe ko babikoze neza.

Hari n’ubwo hari bamwe badusaba ko twabaha umukozi wacu akabibafashamo.

Taarifa: Ese kuba ‘mubaherekeza mu bushakashatsi  bakora muba mwanga iki? Cyangwa ntimuba mwizeye ubushobozi bwabo?

Habarugira: Erega burya ubushakashatsi ni ikintu cyo kwitondera kubera ko udashyizemo uburyo bwa gihanga bwo kubikora bishobora kugira ingaruka ku bundi bushakashatsi busanzwe bukorwa. Tuba tugomba kubanza tukareba niba ibipimo bagiye gushaka nta handi tubifite bityo tukarinda ko igihugu cyatakaza amafaranga mu gushakashaka ibintu dusanzwe dufite.

Tuba twirinda kandi haba akajagari mu bushakashatsi, ugasanga hari ibipimo bibonetse ku kintu kimwe kandi bidasubiza ikibazo igihugu gifite.

Mu rwego rwo kwirinda ibyo byose rero , tubanza  gusuzuma biriya byose twavuze haruguru.

Taarifa: Mubwirwa n’iki ibyo igihugu gikeneye? Ese Minisiteri y’imari n’igenamigambi niyo ibaha urutonde rw’imigambi y’igihugu?

Habarugira: Gahunda z’igihugu zirazwi. Harimo izashyizwe muri Vision 2020 twarangije, ubu hari izindi ziri muri Vision 2050, iziri muri NST One n’izindi. Izo gahunda rero nizo ziduha ibipimo igihugu kifuza gupima kugira ngo kizagere ku ntego kihaye.

Hejuru y’ibyo kandi tureba izindi gahunda u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu, twavuga nka SDGs , ibi byose rero tubikora kugira ngo turebe aho tuva n’aho tugana.

Ni ibintu bidufasha mu ibarurisha mibare, kandi twe burya mu ibarurishamibare dugira ‘gahunda twita iy’imyaka itanu.’

Ibi bivuze ko dugira ibigereranyo igihugu cyifuza kugera ho mu myaka itanu, ariko tukanategura ubushakashatsi buzasubiza  bya bigereranyo byigena iterambere ry’igihugu, ibi tukabikora tugamije kumenya aho igihugu kiva n’aho kigana.

Taarifa: Tugarutse ku ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire muri hafi gukora, rizakora rite? Ni iki musaba abaturage?

Habarugira: Reka mpere ku mateka yaryo muri make.  Iri ni ibarura rya gatanu turi gutegura. Irya mbere mu Rwanda ryakozwe muri 1978, irya kabiri riba muri 1991, irya gatatu riba mu mwaka wa 2002, irya kane ari ryo riheruka riba muri 2012.

Amabwiriza mpuzamahanga asaba ko igihugu gikora ibarura rusange ry’abaturage byibura nyuma y’imyaka 10. N’ubwo uyu mwaka turi gutegura ibarura mbonera, ariko muri Kanama, 2022 nibwo tuzakora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire.

Iri barura ariko sibwo tugitangira kuryitegura kuko twabitangiye muri 2018, dutangira dukusanya amakuru, dukusanya ibikoresho ndetse 2019, 2020 nibwo twatangiye gutunganya amakarita, ashangirwaho mu gukora udupande tw’ibarura, agapande gato k’ibarura kaba ari agace umuntu umwe ashobora gukoramo ibarura mu gihe cy’iminsi 15.

Ingengabihe y’uko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rizakorwa

Duhera ku rwego rw’umudugudu, ariko iyo ari munini tuwucamo uduce duto dufasha umukarani w’ibarura gukora akazi ke neza mu minsi 15.

Mu ibarura ritaha duteganya ko  agapande k’ibarura kazaba karimo ingo hagati ya 100 na 150.

Ikindi dukora muri iki gihe ni ukumenyekanisha ibarura, kugira ngo rizagende, kugira ngo mu rugo rwose tuzageramo tuzahasange abaturage kandi baduhe amakuru dushaka.

Aha kandi dukenera ubufasha bw’inzego zose z’igihugu, guhera ku mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu kandi twishimira ko babidufashamo.

Taarifa: Abanyarwanda muri rusange ntibakunda kuvuga iby’imibereho yabo. Ese nta mpungenge z’uko bazifata, ntibabahe amakuru yose mushaka?

Habarugira: Iyo urebye mu bushakashatsi tumaze igihe dukora, nta kibazo turagira gishingiye y’uko Abanyarwanda batadusubiza kandi ibi turabyishimira kuko bitwereka ko imyumvire yabo yazamutse rwose.  Aha nanone ariko sinabura kuvuga ko amakuru duhabwa mu ibarura agirwa ibanga.

Icyo tuba dugamije ni ukureba ishusho rusange y’uko ubuzima bw’abaturage buhagaze, ntituba tugamije kubavamo ngo dutangaze ubuzima bwa runaka.

Taarifa: Ibarura riheruka ryerekanye ko Abanyarwanda babayeho bate?

Habarugira: Imibare tumaze iminsi dukusanya mu mabarura yose twakoze, yerekana ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeje gutera imbere.Ikintu kiza kirimo ni uko iriya mibare itwereka aho igihugu kiva n’aho kigana.

Taarifa: Iyo musuzumye neza musanga icyorezo COVID-19 kidashobora kuzagira ingaruka ku bipimo muzabona mu ibarura ryanyu?

Habarugira: Kiriya cyorezo cyahungabanyije ibintu byose.  Haba mu bukungu, imibereho y’abaturage irazahara. Icyo navuga ni uko imibare izatwereka aho duhagaze hashingiwe ku ngaruka cyaduteye, itwereke n’aho tugomba gushyira ingufu kurushaho.

Ndashima ko Leta yashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu, ibigo by’ubuzima byo kuvura abarwaye kiriya cyorezo n’ibindi.

Uko byagenda kose ariko iki cyorezo ntikizabura kugira ingaruka ku mibare tuzabona, kuko bimwe mu bipimo bishobora kuzajya hasi,

Taarifa: Mu bipimo byanyu musanga Abanyarwanda bazaba baramba imyaka ingahe mu gihe kiri imbere? Ese ni ibihe bindi mwabonye bizaba biranga imibereho y’Abanyarwanda mu myaka myinshi iri imbere?

Habarugira: Dukurikije ibipimo dufite n’uburumbuke bw’ababyeyi, imfu, n’uburyo abantu bimuka…ariko cyane cyane tureba abavuka n’abapfa.

Ubundi mu guteganya uko abaturage baziyongera tureba byibura mu myaka 20. Muri 2012 Abanyarwanda bari miliyoni 10, ariko muri uyu mwaka Abanyarwanda ni 12.900 000, bivuze ko umwaka utaha tuzaba tugera kuri miliyoni 13.

Umwaka wa nyuma iteganyamibare ryacu rigarukira wa 2032 , duteganya ko Abanyarwanda bazaba ari  16.300. 000.

Ariko kubera ko hari irindi barura tugiye kuzakora vuba,  bivuze ko iteganyamibare( projections) rizavugurwa bitewe n’indi mibare tuzabona.

Muri 2032 Umunyarwanda azaba aramba imyaka irenga 70(Photo@Flickr Kigali Today)

Muri 2012, Umunyarwanda yari afite ikizere cyo kubaho cy’imyaka 62, ariko ubu tuvuga ko umuturage w’u Rwanda afite ikizere cyo kubaho imyaka 67.

Mu mwaka wa 2032 duteganya ko Umunyarwanda azajya abaho imyaka igera kuri 72.

Taarifa: Tubashimiye ikiganiro muduhaye

Habarugira: Ndabashimiye namwe.

Video irimo ikiganiro cyose

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version