Amakipe yo muri Uganda na Kenya azitabira irushanwa ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yamenyekanye.
Ni KCB-Nkumba, Ndejje Elite, Vision VC, Chazpir na Sky Volleyball Club yo muri Uganda ni yo yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa rizamara iminsi itatu.
Ayo muri Kenya azitabira ni Chema VC, KPA VC, Sikri na Kenya Pipeline Volleyball Club.
Azaba yiyongereye ku yandi yo mu Rwanda yamaze kwiyandikisha ko azitabira iryo rushanwa, yose hamwe akazaba ari amakipe 21.
Kuri uyu wa Kane tariki 19, Kamena, 2025 nibwo hari bube inama iri bunonosore iby’iri rushanwa.
Umukino wa Volleyball uri mu mikino y’amaboko yabanje mu Rwanda kuko wahageze mu mwaka wa 1980.
Hari benshi mu bawukinaga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bityo kubibuka bikaba ari ngombwa.
APR VC niyo yegukanye igikombe mu bagabo mu irushanwa rya 2024.
Imikino y’uyu mwaka izaba hagati ya Tariki 20 na Tariki 22, Kamena, 2025.