Nyuma y’igihe kirekire bamucunga, bategereje ko yinjira ahantu yakekaga ko hatekanye, abasirikare ba Israel bishe umusirikare mukuru mu ngabo za Iran wari umugaba mukuru w’izirwanira ku butaka.
Ubuvugizi bw’’ingabo za Israel bwemeza ko yiciwe mu nkengero za Teheran aho yari ari kumwe n’abandi basirikare bakuru.
Ubwo ibitero bya Israel byatangiraga kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize, Major General Ali Shademani yahunganye na bamwe mu basirikare be, bajya mu nkengero za Teheran aho bumvaga ko batekanye.
Ikoranabuhanga ry’ingabo za Israel rikoresha cameras za drones ryakomeje kumucunga kugeza ubwo we n’abo bari bari kumwe bihuruzaga ahantu hamwe, hanyuma bakaraswa igisasu bose.
Maj.Gen. Ali Shademani yari amaze igihe ari umugaba mukuru w’ingabo za Iran zirwanira ku butaka.
Hagati aho Iran nayo yaraye irashe igisasu ku bitaro biri ahitwa Beersheba muri Israel birasenyuka kandi gisiga gishenjaguye abari baharwariye barimo umwana na Nyina.
Perezida wa Israel Isaac Herzog yahasuye avuga ko ibyo Iran yakoze bizayigaruka kuko Israel izayigerera mu kebo nayo yayigereyemo.
Ikindi kivugwa ni uko Minisitiri w’ingabo za Israel witwa Israel Katz yavuze ko hagiye gutangira kurebwa uko n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yakwicwa.
Uwo ni Ayattolah Ali Khamenei.