Amakoperative Agiye Gushyiraho Urwego Rukumira Inyerezamutungo

Mu rwego rwo gukumira inyereza ry’umutungo w’Amakoperative, Urwego ruyashinzwe( RCA) rwatumije abayayobora mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali kugira ngo barebere hamwe uko hashyirwaho urwego rubishinzwe.

Mu gihe gito kiri imbere ngo hazashyirwaho Ihuriro rifite ububasha bwo gukumira inyerezwa ry’umutungo w’abanyamuryango b’Amakoperative hirya no hino mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr. Mugenzi Patrice avuga ko gushyiraho ririya Huriro byatewe n’uko hari ahagaragaye imicungire mibi y’umutungo w’abanyamuryango, bikagaragarira mu kwikubira uwo mutungo bikozwe na bamwe mu bayobozi.

Avuga ko bagenzuye basanga hari koperative nyinshi zahindutse  akarima k’abayobozi bayo.

Nibo bafata ibyemezo ntawe bagishije inama bigatuma bananyereza umutungo nkana ntihagire ubavuga.

Asanga gushyiraho iryo huriro byazakoma mu nkokora abo bayobozi gito.

Dr.Mugenzi  avuga ko inzego z’ubuyobozi amakoperative asanzwe afite zitazavaho ariko zizaba zifite urwego ruzikuriye rufite ububasha rwo guca no gukumira iyo micungire idahwitse.

Ati: ”Ba Perezida nibo babaye ba nyiri makoperative, iri huriro niritangira gukora rizabakebura rifate n’ibyemezo bikomeye”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel yabwiye bagenzi ba UMUSEKE ko iryo huriro rizakorana  n’nzego z’ubuyobozi ku Karere zifatanyije n’inzego zishinzwe umutekano.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel

Hejuru y’ibi kandi hiyongeraho ikizere ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufitiye iyi gahunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Intara y’Amajyepfo, Bikomo Alfred avuga ko bafite ikizere ko ibibazo by’imicungire mibi mu makoperative  bigiye gukemuka.

Imwe mu nshingano z’abazaba bagize ririye huriro ni ugukemura amakimbirane mu banyamuryango hagamijwe ko bakomeza kunga ubumwe no guteza imbere Koperative yabo.

Mu Rwanda hari amakoperative arenga 10000  arimo abanyamuryango basaga miliyoni 5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version