Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amakoperative Agiye Gushyiraho Urwego Rukumira Inyerezamutungo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Amakoperative Agiye Gushyiraho Urwego Rukumira Inyerezamutungo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 November 2023 9:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gukumira inyereza ry’umutungo w’Amakoperative, Urwego ruyashinzwe( RCA) rwatumije abayayobora mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali kugira ngo barebere hamwe uko hashyirwaho urwego rubishinzwe.

Mu gihe gito kiri imbere ngo hazashyirwaho Ihuriro rifite ububasha bwo gukumira inyerezwa ry’umutungo w’abanyamuryango b’Amakoperative hirya no hino mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr. Mugenzi Patrice avuga ko gushyiraho ririya Huriro byatewe n’uko hari ahagaragaye imicungire mibi y’umutungo w’abanyamuryango, bikagaragarira mu kwikubira uwo mutungo bikozwe na bamwe mu bayobozi.

Avuga ko bagenzuye basanga hari koperative nyinshi zahindutse  akarima k’abayobozi bayo.

Nibo bafata ibyemezo ntawe bagishije inama bigatuma bananyereza umutungo nkana ntihagire ubavuga.

Asanga gushyiraho iryo huriro byazakoma mu nkokora abo bayobozi gito.

Dr.Mugenzi  avuga ko inzego z’ubuyobozi amakoperative asanzwe afite zitazavaho ariko zizaba zifite urwego ruzikuriye rufite ububasha rwo guca no gukumira iyo micungire idahwitse.

Ati: ”Ba Perezida nibo babaye ba nyiri makoperative, iri huriro niritangira gukora rizabakebura rifate n’ibyemezo bikomeye”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel yabwiye bagenzi ba UMUSEKE ko iryo huriro rizakorana  n’nzego z’ubuyobozi ku Karere zifatanyije n’inzego zishinzwe umutekano.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel

Hejuru y’ibi kandi hiyongeraho ikizere ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufitiye iyi gahunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Intara y’Amajyepfo, Bikomo Alfred avuga ko bafite ikizere ko ibibazo by’imicungire mibi mu makoperative  bigiye gukemuka.

Imwe mu nshingano z’abazaba bagize ririye huriro ni ugukemura amakimbirane mu banyamuryango hagamijwe ko bakomeza kunga ubumwe no guteza imbere Koperative yabo.

Mu Rwanda hari amakoperative arenga 10000  arimo abanyamuryango basaga miliyoni 5.

TAGGED:AmakoperativeKunyerezaMugenziUmutungo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusirikare W’Uburundi Waguye Muri DRC Yashyinguwe
Next Article Umushinwa Wubatse Umuhanda Rwandex-Kanogo Yarawusondetse- MININFRA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?