Umushinwa Wubatse Umuhanda Rwandex-Kanogo Yarawusondetse- MININFRA

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Madamu Patricie Uwase yabwiye Abasenateri ko Umushinwa wapatanye kubaka umuhanda wa Prince House-Rwandex-Kanogo yawusondetse.

Ni igisubizo yatanze nyuma yo kubazwa na Senetari Me Evode Uwizeyimana impamvu uwo muhanda uhora usenywa wubakwa.

Hon Evode Uwizeyimana yagize ati: “ Uyu muhanda wa Rwandex-Kanogo nawo uhira mu ishantsiye, bahora babomora, bongera bubaka, imodoka bazishyize ku ruhande rumwe,…Uyu muhanda ikibazo ufite ni ikihe?”

Yabajije Minisiteri y’ibikorwaremezo impamvu ituma uriya muhanda uhora wubakwa.

- Advertisement -

Eng Patricie Uwase yavuze ko uriya muhanda wubatswe muri gahunda y’ibilometero 54 byubatswe mu Mujyi wa Kigali k’ubufatanye na Guverinoma y’Ubushinwa.

Ikibazo ngo ni uko bawuburiye grant( amafaranga ahagije) bituma usondekwa.

Ati: “ Uyu muhanda ni umuhanda twubatse muri gahunda y’ibilometero 54 twubatswe mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye na Guverinoma y’Ubushinwa, ukaba ari umuhanda twaburiye grant, ni umuhanda twagombaga kuba twubaka neza, tugahita tujya no ku yindi. Ariko Umushinwa wawubatse hari ibyo atakoze neza natwe nka Leta binyuze mu Mujyi wa Kigali twanga kuwufata.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo avuga ko Umushinwa yasondetse uwo muhanda kuva mu Kanogo gukomeza kugeza kuri Prince House

Ni umuhanda watangiye gusatagurika, utangira kwika bityo Leta yanga kuwakira kuko itari kwakira umuhanda usondetse, utujuje ibikenewe ngo ube umuhanda muzima, uzaramba.

Yabwiye abantu ko nta ruswa yabayemo ahubwo ko ari iyo myubakire idahwitse yabigaragayemo.

Eng Uwase Patricie avuga ko uriya muhanda ugiye gusanwa ukazakirwa ari uko inenge ufite zose zakosowe.

Ubusanzwe umuhanda ukomeye umara hagati y’imyaka 15 na 20.

Umushinwa wubatse uriya muhanda ngo yari afite akazi kenshi kuko hari ibindi yubakaga atanguranwa na CHOGM.

Mu bisobanuro bye kandi Eng Uwase Patricie yavuze ko ubusanzwe iyo hari kubakwa umuhanda haba hari uwapatanye ariko hari n’umugenzuzi w’iyo myubakire.

Avuga ko ari ngombwa ko igenzura rikorwa neza kandi ngo bazabikora ku rundi mihanda iri kubakwa hirya no hino mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version