Amasezerano Ya Gisirikare Hagati Ya Uganda Na Misiri Ahishe Iki?

Uganda Na Misiri basinye amasezerano yo guhanahana amakuru y’ubutasi bwa gisirikare.  Aya masezerano asinywe nyuma y’uko Misiri na Ethiopia ndetse na Sudani binaniwe kugira icyo byemeranywaho ku byerekeye urugomero ruri kubakwa na Ethiopia, ruzakoresha amazi menshi ya Nili.

Ibiganiro hagati y’ibihugu byose birebwa na kiriya kibazo biherutse kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, umuhuza akaba yari Perezida Tshisekedi.

Nyuma yo kubona ko ibiganiro bisa nibyanze, igisirikare cya Misiri cyatangije uburyo bwo gushaka andi maboko ashobora kuzagifasha bibaye ngombwa ko kinjira mu ntambara yeruye na Ethiopia.

Itsinda ryavuye mu Misiri rije muri Uganda gusinya ariya masezerano yo guhanahana amakuru mu butasi bwa gisirikare ryari riyobowe na Major-General Sameh Saber El-Degwi.

- Advertisement -

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo za Uganda rivuga ko ‘gusinyana amasezerano na Misiri arebana n’ubufatanye mu kurinda amazi ya Nili bifitiye Uganda akamaro kuko icyagira ingaruka kuri Misiri bitewe n’ikoreshwa nabi ry’amazi ya Nili cyazigira no kuri Uganda.’

Igice cy’amazi ya Nili kitwa Nil Blanc( White Nile) gifite isoko muri Uganda kandi muri iki gice niho haturuka amazi ya Nili Misiri ikenera ku kigero cya 80%.

Iki gice cya Nili gisohoka mu Kiyaga cya Victoria.

Uganda yatangaje ko izakora bya hafi na Misiri mu guhanahana amakuru kuri kiriya kibazo.

Iyo witegereje uko ibintu biri kugenda muri iki gihe, ubona ko iby’uriya mugezi bidakemuwe mu mahoro mu maguru mashya, intambara ishobora kurota.

Kimwe mu bibyerekana ni uko Misiri iherutse gusinyana andi masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Sudani.

Nili y’Umweru ifite isoko muri Uganda

Nyuma yo kuyasinya, ibihugu byombi byakoranye imyitozo ya gisirikare, igamije kurushaho gutyaza ingabo zabyo no kuzibutsa uko urugamba rurema.

Bisa n’aho bwari uburyo bwo guha gasopo Ethiopia.

Ikindi ni uko Perezida wa Misiri Bwana Abdel Fatha Al Sisi aherutse kongera kubuira Ethiopia ko ‘agapfa kaburiwe ari impongo’

Yagize ati: “ Ndagira ngo mbwire abavandimwe bacu bo muri Ethiopia ko ibyiza ari ukwirinda ko Misiri yagera ku rwego rwo guhaguruka ngo hatagira uyikorera ku mazi. Ariko nanone ibint u byose birashoboka gusa amahoro n’ubwumvikane nibyo byiza kurushaho.”

Ku rundi ruhande ariko, Ethiopia ni ‘simbikwangwa’ kuko ikomeje kubaka urugemero rwayo, igatanga impamvu z’uko itabura kubyaza umusaruro amazi aca ku butaka bwayo kandi ikemeza ko ruriya rugomero nirwuzura ruzagirira na Misiri akamaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version