Muri Tchad Zari Zihinduye Imirishyo

Ifatwa ryabo ryaraye ritangajwe na Minisiteri y’umutekano mu gihugu.

Rivuga ko abafashwe bari bagize itsinda ry’iterabwoba ryateguraga kuzaburizamo Amatora azaba ku Cyumweru tariki 11, Mata, 2021.

Abafashwe barimo Bwana Dinamou Daram uyobora Ishyaka ritavuga rumwe na Leta, iri rikaba ari ni ishyaka ryatanze Bwana Yaya Dillo usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Tchad.

Itangazo ry’iriya Minisiteri rivuga ko abafunzwe  bari bafite umugambi wo kuzatera Ibiro bikuru bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora: CENI n’ahandi hari kuzabera ariya matora.

- Advertisement -

Rivuga kandi ko abafashwe bari bafite umugambi wo kuzagaba ibitero bigamije kwica bamwe mu bategetsi bakomeye muri Guverinoma ya Perezida Idriss DEBY Itno.

Abo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta ariko bavuga ko ibyaraye bikozwe bigamije guca intege abatavuga rumwe na Leta, kandi ngo ibisobanuro Leta yatanze ni urwitwazo.

Muri iki gihe abapolisi bagose Ibiro bikuru by’ishyaka Succès  Masra ririmo bariya bantu batavuga rumwe na Leta baraye bafunzwe.

Bwana Itno ari mu baziyamamariza kuyobora Tchad kandi niwe uhabwa amahirwe yo kongera kuyatsinda akayobora iki gihugu kuri Manda ya Gatandatu.

Deby arashaka Manda ya Gatandatu

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version