Moto Zikoresha Amashanyarazi ‘Zigiye Kwiganza’ Mu Rwanda

Mu rwego rwo gukomeza umurongo Leta y’u Rwanda yihaye wo kurengera ibidukikije, ubu mu Rwanda hatangijwe ikigo giteranya ibyuma bikoze moto zikoresha amashanyarazi kandi kikazigurisha. Kitwa Ampersand  Rwanda Ltd.

Ubu buryo bwo kugendera ku byuma bitarekura umwotsi babwise e-mobility. Moto zizakorwa na kiriya kigo gifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali zizagurishwa no muri Afurika y’i Burasirazuba.

Umuyobozi wacyo witwa Josh Wale  agira ati: “ Iri shoramari rirerekana ko ‘e-mobility’ muri uyu mwaka izafasha Afurika y’i Burasirazuba kubona moto zidahumanya ikirere, zihendutse kandizihuta kurusha izisanzwe zikorera muri aka karere zibarirwa muri za miliyoni eshanu.”

Ikigo Ampersand cyubatse ahantu abamotari bazajya bongerera amashanyarazi muri moto zabo.

- Advertisement -

 Ikinyamakuru cyandika ku ikoranabuhanga, Clean Technica cyanditse ko  Bwana Josh avuga ko mu Rwanda bahashyize kandi ibiro bacungiramo imikorere ya ziriya moto, uwagira ikibazo akaba yabitabaza.

Bazicunga bakoresheje software yabigenewe.

Izi moto zirihuta, ntizangiza ikirere n’amatwi y’abantu kuko zidahinda cyane

Ikindi avuga ni uko bitarenze umwaka wa 2030, moto zose zikorera muri aka karere zizaba zikoresha amashanyarazi

Kugeza ubu moto zikoresha amashanyarazi zatangiye gukora muri aka karere, zose  hamwe zikaba zimaze gukora urugendo rureshya na Kilometero miliyoni 13.

Uburyo bwo gukoresha moto cyangwa imodoka zikoresha ingufu zitangwa n’amashanyarazi hari ahandi bwageze kandi bumaze igihe ku isi.

Aho ni muri Norège, u Budage, n’u Bwongereza.

Muri Afurika aho bwageze ni muri Kenya, Uganda no mu Rwanda.

Ikigo Ampersand Rwanda Ltd ubu kiyemeje gushora imari ingana na miliyoni 3$ mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, kikaba cyarabifashijwemo n’Ikigega kigamije gukurinda ibidukikije kitwa Ecosystem Integrity Fund (EIF).


Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version