Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yakiriye intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yitwa Huang Xia amusobanurira uko ibintu byifashe muri aka Karere.
Yamubwiye uko ibiherutse kubera i Goma byagenze n’ingaruka byagize ku Rwanda cyane cyane ku batuye Akarere ka Rubavu.
Ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga handitse ko abo bagabo bombi baganiriye uko iki kibazo kiri muri aka Karere cyabonerwa umuti urambye.
Nduhungirehe amaze hafi icyumweru kirenga ahura n’abandi ba dipolomate bo mu bihugu bikomeye bakaganira ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Bamwe muri bo ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel Gedeon Saar, Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Burusiya Bogdanov Mikhail Leonidovich, uw’Ubuholandi Caspar Veldkamp.
Yaganiriye kandi na Ahmed Attaf ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Algeria nawe baganira ku bibera mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo.
Mu gihe ibintu bisa n’ibigenza amaguru make mu rwego rwa gisirikare, urw’ububanyi n’amahanga rwo rukomeje gukora cyane ngo harebwe uko intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahosha.
Mu masaha make ari imbere hari inama izahuza Abakuru b’ibihugu bya EAC n’ibya SADC, ikazaganirirwamo ingamba zirambye zafatwa ngo amahoro agaruke.