Amashuri, Ibiro Bya Leta n’Iby’Abikorera Byafunzwe

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku wa 1 Nyakanga ibiro bya Leta n’iby’abikorera mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere umunani bizafungwa, kubera ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19.

Ni ingamba zatangajwe kuri uyu wa Kabiri, zigiye kubahirizwa mu Umujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana. Zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri.

Muri izo ngamba harimo ko ingendo zemewe guhera saa kumi za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri, mu gihe zari zisanzwe zisozwa saa moya.

Amateraniro rusange harimo n’ubusababe n‘ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose byafunzwe.

- Advertisement -

Ayo mabwiriza akomeza ati “Ibiro by’inzego za leta n’iby’abikorera birafunze. Abakozi bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.” Inama zose zirabujijwe, ndetse “amashuri yose, harimo na za kaminuza arafunze.”

Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021 azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Biteganywa ko resitora na zo zizajya zitanga serivisi ku batahana ibyo bakeneye, mu gihe zakiraga 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu.

Biteganywa ko ibindi bikorwa by’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rusabwa gukoresha abakozi batarenga 50% by’abakozi bose.

Muri turiya turere kandi insengero zirafunze.

Mu turere dusigaye tw’igihugu, naho ingendo zizajya zitangira saa kumi za mu gitondo zirangire saa kumi n’ebyiri.

Ingendo zihuza uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu zikomeye.

Muri utwo turere ibikorwa by’inzego za leta bizakomeza, buri kigo kikazajya gikoresha 15% by’abakozi, mu gihe ibikorwa by’abikorera bizajya bikoresha abakozi batarenga 50%.

Resitora n’insengero muri utwo turere tundi bizajya byakira 30%, mu gihe umubare w’abitabira ikiriyo utagomba kurenga abantu 10 icyarimwe, mu gihe gushyingura ari 30.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version