Amashusho Y’Indirimbo Ya Riderman N’Uwo Yashinze Ibisumizi Yasohotse

Ati: " u Rwanda ni Inyegamo ya Nyagasani"

Amashusho Indirimbo Inyegamo ya Nyagasani Umuraperi Riderman aherutse gukorana n’umugore uyobora Studio Ibisumizi witwa Chrissy Neat yasohotse.

Riderman yabwiye Taarifa ko umwihariko uri mu mashusho y’iyi ndirimbo ari uko avuga kandi agataka ubwiza bw’u Rwanda.

Harimo kandi imbyino z’i Rwanda n’ ingoma nyarwanda.

Iyo usesenguye indirimbo z’uyu muraperi hari ubwo usanga akenshi agaruka ku butwari bw’Abanyarwanda.

- Advertisement -

N’ikimenyimenyi afite studio yise ‘Ibisumizi’.

Ibisumizi wari umutwe w’ingabo z’umwami w’u Rwanda witwaga Ruganzu Ndoli.

Hari abanyamateka bavuga ko yabayeho mu kinyejana cya 16 Nyuma ya Yezu ubwo ni ukuvuga mu myaka ya 1500.

Yari umuhungu wa Ndahiro I Cyamatare.

Mu ndirimbo ze kandi hari aririmba ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda ndetse n’uburyo zakunze u Rwanda kuva hambere.

Abazi indirimbo ze ibi bazabyumva mu zo yise  Musirikare. Kadage, Icupa ry’Imiti n’izindi.

Rideman kandi aririmba asaba n’abantu kudapfusha ubusa ibyo babona biyushye akuya.

Yabigarutseho mu ndirimbo Depannage yakoranye na Ariel Wayz.

Mu rukundo naho atanga ubuhamwa.

Icyakora yigeze no kwibutsa abantu ko n’inyoni iyo zipfuye zigwa ku butaka kandi zisanzwe zigoga ikirere.

Ni ubutumwa bwo kwibutsa ko inzira ya muntu ari umwe, byose birangira apfuye.

Icy’ingenzi ngo ni ukwicisha bugufi, ugasangira byose na bose.

Azi kurambura amaboko agahamiriza
Ati: ” u Rwanda ni Inyegamo ya Nyagasani”
Intore mu ndiririmbo ya Riderman
Riderman mu mibyirinire n’imyambarire ya kinyarwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version