Nyuma yo gutorerwa kuyobora Ihuriro ry’ibihugu 18 by’Afurika biri mu bufatanye bwo kurwanya ruswa muri Commonwealth, u Rwanda ruvuga ko ruzafasha mu gutuma rigira urubuga rwa murandasi n’iteganyabikorwa rihamye.
Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Madamu Nirere Madeleine yavuze ko kuba ririya Huriro nta rubuga rwa murandasi rwagira ga byatumaga ibihugu birigize bitabonaga aho biganirira ngo bihane amakuru kuri ruswa.
Ikindi anenga ariko, ku rundi ruhande, avuga ko u Rwanda ruzafashamo ni ugushyiraho iteganyabikorwa.
‘Action Plan’ ni ingenzi kugira ngo ibintu byose bigerweho ku gihe kandi nk’uko byateguwe.
Iteganyabikorwa u Rwanda rugomba gukora ni irizarufasha kugera ku ntego rwihaye mu gihe cy’umwaka rugiye kuyobora ririya huriro.
Nirere ati:“Muri uyu mwaka tuyoboye tuzagira amahugurwa y’inzego zose, tuzahugura ab’Inteko Ishinga Amategeko, mu Bushinjacyaha, Ubugenzacyaha, abo mu Butaka, ziriya nzego zose ari izishinzwe gukurikirana ibya ruswa ndetse no kuyirwanya, ariko na none zikora ku mafaranga ya Leta cyangwa ay’abandi kuko na Banki zizamo, ni uko tuzabikora kandi turibwira ko bizatanga umusaruro mwiza.”
U Rwanda rugiye kuri uyu mwanya rusimbuye rwasimbuye Uganda yari imaze igihe cy’umwaka iyobora iryo huriro.
Uwari uhagarariye Uganda muri ubu buyobozi witwa Beti Kamya-Turwomwe avuga ko imbogamizi yahuye nazo zikomeye kurusha izindi ari ikibazo cy’abantu biba amafaranga mu gihugu cyabo kavukire bakimukira mu kindi kitaruye.
Ngo barayiba bakajya kuyahisha kuri Konti zo mu bindi bihugu.
Amatora y’inzego z’ubuyobozi zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika bihuriye muri Commonwealth yabaye tariki 06 Gicurasi 2022.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’inama y’iminsi ine yahuzaga ibihugu bya Commonwealth yari igamije kurebera hamwe uko ruswa yakomeza kurwanywa muri ibi bihugu.
Ibihugu 18 nibyo byitabiriye iyi nama iri mu zindi zizabera mu Rwanda mbere y’uko inama nkuru ya Commonwealth iba.
Abitabiriye iriya nama bageze ku myanzuro irimo iy’uko ibihugu bigomba gushyira ingufu mu ikoranabuhanga, abayobozi babyo bakamenyekanisha imitungo n’aho yavuye kandi n’ikurikiranacyaha rigasobanuka mu mategeko.
Abanyarwanda babwiye bagenzi babo ko n’abo bagombye gushyira mu mategeko yabo ko icyaha cya ruswa kiri mu byaha bidasaza.
Hari ibihugu bimwe na bimwe icyaha cya ruswa gihanishwa imyaka itanu nyuma yayo kigasaza k’uburyo umuntu ashobora kugenda nyuma yayo akagaruka ntakurikiranwe.
Ikindi abitabiriye iyi nama bifuje ko kizafatwaho umwanzuro n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazitabira inama ya CHOGM iteganyijwe muri Kamena, ni uko mu itangazo ryabo bagira icyo biyemeza ku bijyanye no kurwanya ruswa.
Undi mwanzuro ni uwo kugaruza umutungo wa Afurika wagiye unyerezwa n’abantu ukajyanwa hanze y’ibihugu.
Ku wa Kabiri ubwo yatangizaga ku mugaragaro iriya Nama, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko ruswa igira ingaruka zikomeye ku batuye isi.
Ati: “Raporo zinyuranye zagaragaje ko buri mwaka Isi ihomba arenga miliyari 1000$ kubera ruswa. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage bacu. Iki kiguzi kiri hejuru cyane kandi gikomeje gusubiza inyuma imiryango yacu, kuko ruswa ihungabanya ubukungu ikanadindiza ishoramari”.
Umugabane wa Afurika buri mwaka utakaza miliyali zirenga 50 $ kubera ruswa mu micungire y’imari.
Hagati y’umwaka wa 1980 na 2018, Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yakiriye inkunga ndetse n’ishoramari bifite agaciro ka miliyali zigera hafi ku bihumbi bibiri by’amadorali, ariko arenga miliyali 1300 $ yose akaburirwa irengero.
Ni amafaranga yashobora gukura mu bukene abaturage benshi b’Afurika.