Imiryango Ibiri Yo Ku Nkombo Irarara Mu Nzu Nshya Yubakiwe Na Polisi

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buraha imiryango ibiri yo mu Murenge wa Nkombo inzu nshya zo guturamo.

Ni inzu zihawe iyi miryango nk’igikorwa cy’inyongera Polisi y’u Rwanda isanzwe ikorera abaturage mu kubafasha kwiteza imbere gikorwa buri mwaka mu kiswe ‘Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi’.

Mu gihe nk’iki, Polisi y’u Rwanda iha abaturage ubutumwa bwo kwicungira umutekano no kuwucungira abandi, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko kuba bariya bantu bahawe ziriya nzu hashize igihe runaka abandi mu gihugu bazihawe, bitatewe no gutinda ahubwo ngo nicyo gihe bari bagennye cyo kuzibaha.

- Advertisement -

Yahaye inama abazihawe, ko bagomba kuzifata neza, zikabagirira akamaro, ntibazifate nk’iza Polisi ngo bumve ko ari yo izaza kuzisana nizangirika.

Ati: “ Inama duha abahawe izi nzu kuri iyi nshuro ni uko bazifata neza zikazabagirira akamaro.”

CP Kabera avuga ko abaturage bazihawe mbere y’abo ku Nkombo bakomeje kuzifata neza.

Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda ubwo bashyikirizaga abaturage inzu babageneye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi guheruka, bababwiye ko ibyiza ari ukuzitaho.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko gufasha abaturage kubaho neza bituma batagira uruhare mu byaha, bakiyumvamo Polisi bagakorana.

CP John Bosco Kabera ashyikiriza umuturage inzu Polisi yamwubakiye ngo ayibemo atekanye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza aha umuturage inama yo kuzita ku nzu ahawe

Ikindi ni uko umuturage udashonje, uguwe neza iwe atagira umutima mubi wo kujya kwiba cyangwa gukora ikindi cyaha icyo ari cyo cyose.

Uwo muturage abona kandi ko inzego za Leta muri rusange na Polisi y’U Rwanda by’umwihariko, zimwitayeho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version