Ubukene buri mu ngo nyinshi z’Abanyarwanda ntibugira ingaruka ku mafunguro bafata, kubyo bambara, aho baba no mu kwivuza gusa ahubwo bugira ingaruka no ku bidukikije cyanecyane amashyamba. Barayatema ngo babone inkwi zo gutekesha.
Ingaruka ni nyinshi nk’uko Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu baherutse kubibonera mu ngendo bagiriye hirya no hino mu gihugu.
Muri izo ngendo, bagenzwaga no kugenzura ibyo Guverinoma ikora mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije ariko basanzwe ibikorwa bidahagije.
Raporo bakoze bakayigeza ku Nteko Rusange ya Sena yerekana ko gukoresha inkwi n’amakara biri ku rwego runini ndetse rushimangira ibyavuye mu bushakashatsi bwiswe EICV7-2023-2024 bwerekanye ko 93.8% by’ingo z’Abanyarwanda bakoresha inkwi cyangwa amakara ngo ziteke.
Kugira ngo inkwi ziboneke bisaba ko ibiti bimwe bitemwa bikiri bito[iyo hakenewe inkwi nto zo guteka ibiribwa byoroheje] n’imyase iva mu biti binini[iyo hakenewe inkwi zo gutekera abantu benshi urugero nko mu mashuri cyangwa amagorero].
Kugira ngo igiti kere neza, bigifata igihe kirekire no kukitaho, kugitema rero ukagicana bihombya igihugu kuko byangiza ikirere cyacyo, bigaha urwaho isuri kandi nayo itubya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu buryo buziguye n’ubutaziguye.
EICV7 twavuze haruguru igaragaza ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu mwaka wa 2024, zivuye kuri 1% muwa 2017, bikaba intambwe nziza ariko ikiri nto.
Ubushakashatsi mu ngo 15,066 bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi naho 18,8% zigakoresha amakara, ari nako ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by’imyaka basaruye( ni ukuvuga ibishogoshogo, ibikenyeri, amakoma, amababi n’ibikori by’amashami y’ibiti…), naho abatekesha gazi, biyogazi cyangwa amashanyarazi bakaba 5,4% gusa.
Kwibwira ko gutekesha inkwi ari umwihariko wo mu cyaro ni ukwibeshya kuko imibare yerekana ko abo mu mijyi bazitekesha bangana na 34%, mu gihe mu cyaro ari 93%.
Amakara niyo atekera abanyamujyi cyane kuko akoreshwa na 51% mu cyaro akaba angana na 6%.
I Kigali abatekesha gazi ni 23%, abatekesha amakara ni 59% naho abagitekesha inkwi ni 17%.
Intara ya mbere ifite abantu batekesha inkwi kurusha izindi ni Amajyepfo kuko bangana na 89% igakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru bangana na 88%.
Ibyo Abasenateri babonye byaberetse ko kwangiza ibidukikije bitewe no gutema amashyamba ngo abaturage babone ibicanwa bikiri ikibazo gikomeye.
Uburemere bwacyo bwatumye banzura ko Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva azaza kubasobanurira iby’iki kibazo mu mboni za Guverinoma n’ingamba zo kugikemura mu buryo bufatika kandi burambye.
Minisiteri y’Ibidukikije yo yagaragarije Abasenateri inzira yo gukemura iki kibazo ikiri ndende kuko isaba akayabo ka Miliyari $ 1,37 ngo u Rwanda rugabanye umubare w’abakoresha inkwi mu guteka byibura ku kigero cya 42% bitarenze umwaka wa 2030.
Imbogamizi zituma kubungabunga ibidukikije bigorana zirimo kuba nta bikoresho n’ibicanwa bitangiza ibidukikije bihagije biri ku isoko, gukora no gukoresha ‘pellets’ na briquettes bitaratera imbere, umubare munini wa biyogazi zigeze kubakwa mu gihugu zishorwamo menshi ariko ntizikore n’ubufatanye buke mu bushakashatsi bwo gukemura iki kibazo.
Hari ubufatanye buke hagati y’inzego za politiki bireba naza Kaminuza, IPRC na za TVETs.
Kugeza ubu 30.4% by’ubuso bwose bw’u Rwanda buriho amashyamba, ni ukuvuga hegitari 724,695.
Amashyamba yatewe angana na 53.5% ni ukuvuga hegitari 387,425 mu gihe aya kimeza angana na 18.1% bingana na hegitari 130,850.