Amatora Y’Abasenateri Azaba Muri Nzeri

Iteka rya Perezida ryemeje ko amatora y’Abasenateri azaba muri Nzeri, 2024. Iri teka ryasohotse mu igazeti ya Leta

Rivuga ko kwiyamamaza bizatangira taliki 26, Kanama, birangire ku wa Gatandatu taliki 14, Nzeri, 2024.

Gutora Abasenateri bazahagararira Intara z’u Rwanda bizaba taliki 16, Nzeri, bizaba ari ku wa Mbere mu gihe amatora y’Umudepite uzahagararira amashuri makuru na Kaminuza za Leta n’amashuri nk’aya ariko yigenga azaba taliki 17 muri uko kwezi.

Abasenateri bari muri Sena y’ubu barahiye taliki 10, Ukwakira, 2019 kandi bagombaga kuba mu kazi muri manda y’imyaka itanu.

Ni manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Icyakora iteka rya Perezida rivuga ko Abasenateri bigeze kuba Abakuru b’igihugu batagira manda bamara muri Sena nk’uko biteganyijwe kandi n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Twabibutsa ko amatora y’Abadepite yo azaba muri Nyakanga, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version