Nyamasheke: Kutumvikana Ku Mashanyarazi Bigiye Guteranya Abaturage

Mu Karere ka Nyamasheke hari abaturage batuye Imidugudu itatu yegeranye  bavuga ko umuriro w’amashanyarazi basaranganya aho kubabera igisubizo wabateje umwiryane.

Ni umwiryane bavuga ko ukomeye ndetse bishobora kuzagera no ku mahane bakarwana bapfa icyo gikorwa remezo.

Abo ni abo mu Midugudu ya Bugungu, Kameyenga na Bagiramenyo yo mu Kagari ka Gasheke mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.

Umudugudu wa Bugungu utuwe n’ingo 113.

- Advertisement -

Bamwe mu bawutuye babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko bari bemerewe umuriro w’amashanyarazi ndetse ababishinzwe bapima ahazajya amapoto.

Baje gutungurwa n’uko uwo muriro waje kujyanwa mu Mudugudu wa Kamayenga utuwe n’ingo 83 kandi abawutuye bari basanzwe barahawe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Mukantwali Beritha wo mu Mudugudu wa Bugungu avuga ko umuriro w’amashanyarazi bari bemerewe wabaciye mu myanya y’intoki, ngo babwiwe ko nta bushobozi bwo mu cyayi kuko Mudugudu wabo atanywa agasembuye.

Bivuze ko batazabyaza uwo muriro umusaruro, ko nta mafaranga ahagije bafite kuko basoroma icyayi.

Uwo muturage ati: “Imibanire yacu irenze iya  Muhumuro na Bumanzi. Uratambuka bakakubwira ngo nimuze mutware amapoto yanyu, batubwira ko nta buyobozi bwo mu cyayi”.

Muhumuro na Bumanzi ni Imidugudugu ibiri ivugwa mu ikonamico ya Musekeweya ica kuri Radio Rwanda ituwe n’abaturage bahora barebana ay’ingwe.

Iyakaremye Patrick yunzemo ati: ” Baraje bafata imyirondoro yacu, barandura n’imyaka batubwira ko mu kwezi kwa gatandatu tuzaba ducana umuriro w’amashanyarazi. Twabonye uhabwa abandi, twaheze mu gihirahiro turifuza kurenganurwa”.

Undi ati: ” Umuhinde watsindiye isoko yaraduhamagaye tujyayo atwizeza ko azaducanira ari imirasire ari n’amashanyarazi byajyanywe muri Kamanyenga na Bagiramenyo”.

Ibyo kandi ngo birabashengura kuko Umudugudu wabo ari wo uri hagati y’iyo yacaniwe, bo bagasigarira aho kandi ari bo bari baramerewe umuriro mbere y’abo bose.

Buri rugo rwashyizwemo ipoto y’amashanyarazi rwishyuye Frw 1000 kandi ngo nayo ntibazi aho yarengeye.

Meya w’Akarere ka Nyamasheke witwa Mupenzi Narcisse, avuga ko icyo kibazo bakizi ndetse bagiye kubyitaho.

Ati: “Bidusaba gukorana na ‘Project’ yapimye uriya muyoboro. Twagishyize muri ‘priorities’ kugira ngo abaturage bacu nabo babone umuriro, ntabwo twahita tuvuga igihe, ni gahunda igihugu gifite bose uzabageraho “.

‘Priorities’ avuga hano ni ‘ Ibyihutirwa’ mu Kinyarwanda.

Muri Werurwe 2024 abatuye Umudugudu wa Bugungu bari bijejwe guhabwa umuriro bitarenze Kamena 2024 ariko bavuga ko ukwezi kugeze rwagati nta kimenyetso cy’uko uzaza batabona.

Abo mu Midugudu ya Kamayenga na Bagiramenyo bo bemerewe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba  barawuhabwa nyuma baza guhabwa n’amashanyarazi asanzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version