Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, itsinda Liberia ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wo mu Itsinda K wabereye muri Stade Amahoro.
Biramahire Abeddy, Leroy-Jacques Mickels na Joy-Lance Mickels ni bo batsindiye u Rwanda, mu gihe igitego rukumbi cya Liberia cyatsinzwe na Sylvanus Nimely.
Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa gatatu, ubwo Biramahire Abeddy yateraga mu izamu umupira mwiza yari ahawe na Leroy-Jacques Mickels.
Ku munota wa 34, Leroy-Jacques Mickels yongeye kuzamura amarangamutima y’abafana atsinda igitego cya kabiri, ku mupira wari ubanje kunyura kuri Byiringiro Jean Gilbert na Joy-Lance Mickels.
Liberia yagarutse mu mukino ku munota wa 38, ubwo Sylvanus Nimely yishyuraga igitego kimwe muri bibiri yari imaze gutsindwa ku mupira wari uvuye muri koruneri.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Amavubi yabonye penaliti nyuma y’uko umukinnyi wa Liberia akoresheje ukuboko umupira wari utewe na Mugisha Bonheur.
Joy-Lance Mickels yayinjije neza ku munota wa 45, atsindira u Rwanda igitego cya gatatu.
Mu gice cya kabiri, Liberia yagerageje gusatira ishaka kugabanya ikinyuranyo, ariko Ntwari Fiacre n’abakinnyi b’ubwugarizi bw’Amavubi bakomeza kuyibera ibamba.
Ku munota wa 60, Liberia yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma y’uko rutahizamu Kpah Sean Sherman ahawe ikarita itukura nyuma yo gukandagira bikomeye Mugisha Bonheur.
Nubwo Amavubi yari asigaranye amahirwe yo kongera ibitego, ntiyabashije kubona ikindi kugeza umukino urangiye.
Iyi ntsinzi yahaye Amavubi amanota atatu ya mbere mu Itsinda K. Mu wundi mukino w’iri tsinda, Mali irakira Cap-Vert i Bamako.
U Rwanda ruzakina umukino ukurikiraho ku wa 29 Nzeri, rwisobanura na Cap-Vert mu murwa mukuru i Praia.
Jimmy GATETE
TAARIFA RW

