Amavubi Atsinze Centrafrique Uruhenu: Ibitego 5-0

Umukino wo kwishyura wahuje Ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi urangiye yongeye gutsinda Les Fauves de Bangui ibitego 5-0.

Ku mukino ubanza wabaye ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize nawo warangiye Amavubi atsinze iriya kipe ibindi bitego bibiri ku busa.

Igitego cya mbere cyo kuri uyu mukino cyatsinzwe na Muhadjili ku munota wa kabiri w’umukino.

Icya kabiri gitsindwa na Yves Mugunga.

Martin Fabrice w’Amavubi nawe yatsinze icya gatatu mu ishoti riremereye yateye umuzamu ntiyawukurikira.

Iyo urebye usanga Amavubi yararushije Les Fauves de Bangui n’ubwo iyi kipe ifite abakinnyi benshi bakina i Burayi harimo na Kapiteni wayo.
Igitego cya kane cyatsinzwe na Savio Nshuti Dominique n’aho icya gatanu gitsindwa na Martin Fabriceku mupira yari ahawe na Kagere Meddy.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version