Amavubi Yakiriye Inama Za Perezida Kagame

Captaine w'Amavubi Jacques Tuyisenge n'Umutoza VIncent Mashami hamwe n'abandi bakinnyi bumva impanuro za Perezida Kagame

Harabura  amasaha make ngo Amavubi y’u Rwanda ahure n’Inzovu zo muri Guinéé bakina umukino wa ¼ bahatanira kugera muri ½ cya CHAN. Yongeye agezwaho ubutumwa yagenewe na Perezida Paul Kagame. Ubutumwa yayahaye mbere y’umukino yakinnye  n’Uduca twa Togo bwayateye akanyabugabo aratsinda.

Igisigaye ni ukureba uko  ari buze kubigenza mu  mukino utegerejwe n’Abanyarwanda benshi.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madamu Munyangaju Aurore Mimisa niwe wabubagejejeho mu gikorwa cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

N’ubwo Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko intsinzi y’Amavubi y’u Rwanda atsinda Inzovu za Guinée, Polisi yabasabye kwirinda kongera kujya mu mihanda ngo babyine kuko bishobora kubakururira akaga ko kwandura cyangwa kwanduza bagenzi babo COVID-19.

- Advertisement -

Ubwo yagezaga ubutumwa ku Amavubi mbere y’uko akina  na Togo, Perezida Kagame yabasabye kuza gukinana umutima n’umurava mu mukino, bakawutsinda.

Muri 2016, Perezida Kagame yigeze guha impanuro Amavubi ubwo yiteguraga gukina n’Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wa 1/4 wa CHAN.

Icyo gihe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abakinnyi b’u Rwanda ko igihugu cyose kibari inyuma kandi ko bagomba kwizera kandi bagakoresha ubushobozi bwabo bagatsinda Congo.

Yari yabatumiye muri Village Urugwiro abibutsa ko bagomba kumenya ko bahagarariye Abanyarwanda bose bityo bagakoresha imbaraga zabo zose baba banatsinzwe bakaba ntacyo batagize.

Captaine w’Amavubi Jacques Tuyisenge n’Umutoza VIncent Mashami hamwe n’abandi bakinnyi bumva impanuro za Perezida Kagame
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa niwe wabagejejeho ubutumwa bagenewe na Perezida Kagame
Bari bateze amatwi bitonze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version