Amavubi Yatashye, Ibyaranze Umukino Birababaje

Kuri Stade ya Limbe muri Cameroon, niho hakiniwe umukino wasozaga indi yose ya ¼ cya CHAN 2020, aho ikipe y’igihugu ya Guinea (Syli National) yabashije kwitwara neza imbere y’Amavubi y’ u Rwanda kugitego 1-0

Ni umukino wagaragayemo guhangana cyane n’amakosa menshi ku mpande zombi kuko hatanzwe amakarita 5 y’umuhondo na 2 atukura.

Kumunota wa 6 w’umukino, Amavubi yabonye amahirwe ya mbere aganisha ku gitego, aho Imanishimwe Emmanuel yateye umupira yerekeza kuri Tuyisenge Jacques na Nshuti Savio bari bahagaze ku murongo umwe, ariko Tuyisenge ateye umupira uca hejuru y’izamu gato.

Ku munota wa 14, Mory Kante ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Guinea yahawe ikarita itukura azira kuvuna Tuyisenge Jacques, wahise asohoka mu kibuga agasimburwa na Sugira Ernest.

- Advertisement -

Nubwo Guinea bari basigaye ari abakinyi 10 mu kibuga ntabwo Amavubi yabihereyeho ngo abyaze umusaruro icyuho cyari mu ikipe ya Guinea.

Ku munota wa 29, Sugira Ernest yahawe ikarita y’umuhondo azira gukinira nabi umunyezamu wa Guinea ‘Moussa Camara’ bagonganye barwanira umupira muremure wari watewe na Imanishimwe Emmanuel.

Ku munota wa 31 Hakizimana Muhadjiri yahawe ikarita y’umuhondo, kubwo gukubita inkokora myugariro wa Guinea Abdoulaye Naby Camara.

Ku munota wa 34 Kalisa Rachid wagize imvune yisubiriye, yasimbuwe na Twizerimana Martin Fabrice, hari ku nshuro ya kabiri umutoza w’ Amavubi Mashami Vincent yari asimbuje abakinnyi mu buryi atateguye mbere y’umukino.

Ku munota wa 41 Sugira Ernest yateye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu nyuma yo guhererekanya neza hagati ye na Hakizimana Muhadjiri.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye ntawubashije kureba mu izamu rya mugenzi we, amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ariko atanganya umubare w’abakinyi mu kibuga.

Umukino wahinduye isura ku munota wa 56 Ubwo umunyezamu w’Amavubi Kwizera Olivier yahabwaga ikarira y’umutuku kubera ikosa yakoreye Morlaye Syila wa Guinea, Lague Byiringiro yahise asimburwa na Kimenyi Yves, arinako gusimbuza kw’amavubi kwahise kurangira kuko umubare w’abasimbura wari wuzuye.

Ku munota wa 60 Morlaye Syla yahise abona igitego cya mbere cya Guinea ubwo umukino wari usubukuwe agahana ikosa, ateye umupira uruhukira mu rushundura rw’izamu rya Kimenyi Yves.

Ku munota wa 66 Nshuti Dominique Savio yateye umupira n’umutwe, ugarurwa n’umutambiko w’izamu rya Guinea.

Ku munota wa 82 Sugira ernest yabonye uburyo bw’igitego ku mupira yari ahawe na Nshuti Savio, ariko ufatwa neza n’umunyezamu Moussa Camara.

Ku munota wa 86 Ousmane Camara wa Guinea yahawe umupira mwiza na Mohammed Coumbassa, awutereye mu Metero Eshanu uvuye ku izamu, uca hejuru.

Ku munota wa Gatatu muri itanu yongerewe kuri 90 isamzwe y’umukino, Nshuti Savio yateye mu izamu rya Guinea umupira yari ahawe na Imanishimwe Emmanuel, ariko yasifurwa ko yari yararaririye.

Umukino warangiye Syli National ya Guinea itsinze Amavubi y’ u Rwanda igitego kimwe ku busa, iba ikipe ya kane yabonye itike ya kimwe cya kabiri cy’irangiza (1/2).

Amakipe y’ibihugu azakina muri ½ cya CHAN 2020, ni Guinea yasezereye uRwanda, Mali yasezereye Congo Brazaville, Cameroon yasezereye DR Congo ikanaba igihugu cyakiriye irushanwa, ndetse na Maroc yasezereye Zambia, ikanaba igihugu gifite igikombe giheruka.

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda:
Olivier Kwizera (GK), Fitina Omborenga, Ange Mutsinzi, Emery Bayisenge, Emmanuel Imanishimwe, Olivier Niyonzima, Rashid Kalisa, Muhadjiri Hakizimana, Dominique Savio Nshuti,Jacques Tuyisenge (C), Lague Byiringiro

Guinea:
Moussa Camara (GK), Mohamed Bangoura, Naby Camara (C),Abdoulaye Naby Camara,Ibrahima Sory Doumbouya, Mory Kanté,Mohammed Coumbassa, Morlaye Sylla,Victor Kantabadouno, Gnagna Yakhouba Barry, Alpha Oumar Sow.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version