AMAVUBI Yihagazeho Anganya Na Marocco, Ese Atsinzwe Yagombora?

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yongeye kwihagararaho anganya na  na Marocco ubusa ku busa mu mukino wayo wa kabiri  wo mu Itsinda C mumikino ya  Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) riri kubera muri Cameroun. Hibazwa niba Amavubi atsinzwe ashobora kwishyura icyo gitego.

Morocco yahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino wa kabiri ariko abasore b’u Rwanda bihagararaho bituma banganya 0-0 bityo bibongerera amahirwe yo kugera mu mikino ya ¼ cy’irangiza.

Muri uyu mukino, Umutoza w’Amavubi y’ u Rwanda, Mashami Vincent yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanje mu kibuga bitandukanye n’umukino wa mbere wahuje u Rwanda na Uganda.

Muri uyu mukino  Sugira utari wemerewe gukina ku mukino wa mbere, yafashe umwanya wa Iradukunda Bertrand.

- Advertisement -

Mu minota 45 y’igice cya mbere cy’umukino, Morocco yihariye umupira mu minota nka 35 ibanza, ariko abakinnyi b’ u Rwanda baza kugaragaza gutinyuka ndetse no kugerageza gusatira izamu rya Morocco.

Uburyo bwa mbere bwaganishaga ku gitego muri uyu mukino bwabonetse ku munota wa 8′ aho Morocco yabonye umupira mwiza uteretse hafi y’ urubuga rw’amahina, ariko rutahizamu Naoufel Zerhouni ananirwa kuwutera mu izamu, awuteye ujya hanze y’izamu.

Ku munota wa 34′ w’umukino, Hakizimana Muhadjiri yabonye uburyo butunguranye ari kure y’izamu, arekura ishoti rikomeye cyane, umunyezamu wa Maroc, Anas Zniti arasimbuka ashyira umupira muri Koruneri.

Muhadjiri watowe mu bakinnyi beza 11 b’imikino y’umunsi wa mbere mu minsi ishize, yakomeje gukanga Abarabu.

Mu mukino w’ u Rwanda na Uganda nabwo yateye ishoti riremereye rikubita ku mutambiko w w’izamu.

Ku munota wa 37, Morocco yabonye ubundi buryo bw’igitego, Ayoub El Khabi ateye umupira ugarurwa na Mutsinzi Ange Jimmy wawushyize muri Koruneri, iyi nayo iraterwa ariko ntiyavamo igitego.

Ku munota wa 41, Hakizimana Muhadjili yateye umupira uteretse ahana ikosa ryari rikozwe na Abdelkarim Baadi arikoreye Tuyisenge Jacques, ariko ntiyabasha kuboneza mu izamu, umupira uca hejuru y’izamu.

Mu gice cya kabiri, Morocco yatanze u Rwanda kubona uburyo bw’igitego bukomeye ku munota wa 50, aho rutahizamu Soufiane Rahimi wari uhawe umupira na Ayoub El Khabi, yawutereye mu rubuga rw’amahina, ariko usanga Kwizera Olivier ahagaze neza arawufata.

Ku munota wa 56, Morocco yabonye ubundi buryo bw’igitego, nyuma yo guhererekanya neza kwa Yahya Jabrane na Ayoub el Khabi, ariko Manzi Thierry abasha kurokora izamu, ashyira muri Koruneri umupira yari ahuriyeho na Walid El Karti.

Ku munota wa 57′ w’umukino, Sugira Ernest yasimbuwe na Iradukunda Bertrand.

Iradukunda yazanyemo umurava ndetse aza kubona uburyo bwo gutera umupira mu izamu ariko ba mwugariroa ba Morocco barabambira.

Ku munota wa 61, Nshuti Savio yahannye ikosa ryari rikorewe Tuyisenge Jacques, myugariro wa Maroc Soufiane Bouftini atera umupira n’umutwe aganisha mu izamu rye, ariko umuzamu Anas Zniti arahagoboka awukuramo.

Iminota itatu nyuma y’ahoYahya Jabrane wa Maroc yateye umupira uteretse ufatwa neza n’umunyezamu Kwizera Olivier.

Ku munota wa 73, Kalisa Rachid wagaragazaga umunaniro mu mukino yasimbuwe na Ngendahimana Eric wakinaga umukino we wa mbere muri iri rushanwa, aza gukomeza imbaraga z’ubwugarizi.

N’ubwo Kalisa yagaragaje umunaniro kimwe no mu mikino uheruka wahuje u Rwanda na Uganda, akomeje kwerekana ko ari umwe mu bakunnyi beza bo hagati u Rwanda rufite.

Akina afasha abugarira ndetse no gutanga imipira ku basatira.

Ku munota wa 80′ Yahya Jabrane yateye umupira ahana ikosa ryari rikozwe na Imanishimwe Emmanuel, ariko umupira uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 87, Rutahizamu Usengimana Danny yahawe umwanya na Nshuti Dominique Savio wari wagaragaje imbaraga nyinshi haba mu busatirizi ahanganye n’abungarizi ba Maroc ndetse haba no mu bwugarizi, aho yafashaga ‘Mangwende’ guhangana na Yahya Jabrane ndetse na Eyoub El Khabi.

Nyuma y’iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa, abasifuzi bongereyeho iminota 3 nayo irangira nta kipe itsinze indi.

Amavubi yongeye kunganya. Haribazwa niba aramutse atsinzwe yashobora kwishyura hakiri kare

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:

Morocco: Anas Zniti (GK), Abdelkarim Baadi, Soufiane Bouftini, Abdoulmonaim Boutouil, Hamza El Moussaoui, Larbi Naji, Yahya Jabrane, Walid El Karti, Naoufel Zerhouni, Soufiane Rahimi na Ayoub El Kaabi (Kapiteni).

Umutoza: Hussein Mamouta

 Rwanda: Olivier Kwizera (GK), Fitina Omborenga, Ange Mutsinzi, Thierry Manzi, Emmanuel Imanishimwe, Olivier Niyonzima, Rashid Kalisa, Muhadjiri Hakiziman, Dominique, Savio Nshuti, Jacques Tuyisenge (Kapiteni) na Ernest Sugira.

Umutoza: Mashami Vincent

Mbere y’uko Uganda ikina na Togo, Morocco iyoboye itsinda n’amanota 4, igakurikirwa n’ u Rwanda rufite amanota 2, Mu gihe Uganda ifite inota rimwe (1), Naho ikipe y’igihugu ya Togo ikaba itarabona inota na rimwe.

Amavubi y’ u Rwanda, akeneye amanota atatu yo ku mukino wa nyuma wa Togo, ikabona itike yo gukina imikino ya 1/4, Naho mu gihe habaho kunganya na Togo, byazasaba kumenya amanota Uganda izaba imaze kugira nyuma y’umukino wa nyuma w’amatsinda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version