DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Général-Major Sylvain Ekenge

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Général-Major Sylvain Ekenge yemeza ko igisirikare avugira cyategetse abarwanyi ba FDLR aho bari hose ko bose bishyikiriza ubuyobozi bw’ingabo habegereye.

Yasubiragamo ibikubiye mu itangazo ingabo z’iki gihugu zasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 10, Ukwakira, 2025 rivuga ko abo barwanyi bashobora no kwishyikiriza MONUSCO kugira ngo ibabarure ibone uko ibasubiza iwabo, mu Rwanda.

Muri iryo tangazo haranditse hati: “Ingabo za Repubulika ya Demukarasi zirahamagarira abarwanyi bose ba FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR), gushyira intwaro hasi bakishyikiriza ingabo z’igihugu zibegereye cyangwa bakagana MONUSCO kugira ngo ibabarure ibone uko ibacura iwabo mu Rwanda.”

Radio Okapi yandika ko bizakorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwemeranyije na Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu nama iherutse kubera i Washington yareberaga hamwe icyakorwa ngo amahoro mu Burasirazuba bwa DRC agaruke birambye.

Iyo nama yabaye tariki 01, Ukwakira, 2025 iyobowe n’umuhuza ari we Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Itangazo ry’ingabo za DRC ribuza buri musirikare uwo ari we wese kugira imikoranire iyo ari yo yose n’abarwanyi ba FDLR, rikavuga ko uzakorana nabo azabihanirwa bikomeye.

Ryungamo kandi ko nta muturage wemerewe gukorana n’abo barwanyil, ikabasaba ahubwo kubashishikariza kwishyikiriza inzego zavuzwe haruguru zibishinzwe.

Mu gihe hari abazinangira, iri tangazo rivuga ko bazamburwa intwaro ku ngufu, rikabasaba kutaruhanya ahubwo bakubahiriza ibyo basabwe mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Tariki 21, Nzeri, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yaganiriye n’umujyanama akaba n’umukwe wa Perezida Donald Trump mu bibazo bya Afurika bahurira i New-York baganira uko inzitizi zigikumiriye ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano aganisha ku mahoro yifuzwa.

Massad Boulos. (AP Photo/Yuhi Irakiza)

Ayo masezerano yasinywe tariki 27, Nyakanga, 2025 u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe naho DRC ihagarariwe na Kayikwamba Wagner ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio niwe wari uhagarariye iki gihugu.

Ubwo Tshisekedi yahuraga na Boulos ku itariki iri mu gika cya gatatu uzamuka, intumwa ya Amerika yavuze ko igihugu cye kiyemeje gukora ibishoboka byose amahoro arambye akaboneka.

Amerika ivuga ko amahoro naboneka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, iki gihugu kizahinduka ahantu heza h’ishoramari kandi n’u Rwanda ruzabyungukiramo.

U Rwanda rwatangaje kenshi ko rutazakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe ngo rurengere abarutuye igihe cyose FDLR izaba ikiri ho kandi ishyigikiwe na Kinshasa.

Itangazo rya FARDC rigenewe abarwanyi ba FDLR.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version