Bernard Makuza niwe uyoboye indorerezi za Afurika yunze ubumwe mu matora y’Umukuru w’igihugu azabera muri Cameroun guhera kuri iki Cyumweru Tariki 12, Ukwakira, 2025.
Abazaba bagize iryo tsinda bazasuzuma uko ibiro by’itora biteguwe, barebe imigendekere yo gutora nyirizina, bakurikirane ikusanywa ry’amajwi n’ibarura ryayo kandi bazaba bahari igihe ibyayavuyemo bizatangazwa.
Iri tsinda rigizwe n’abantu 40 batoranyijwe mu bice bitandukanye bya Afurika, bakabamo abagize Inteko ishinga amategeko y’uyu Muryango yitwa Pan-African Parliament, ba Ambasaderi b’ibihugu bya Afurika bibihagarariye muri uwo muryango, abo muri Sosiyete sivile, abanyamakuru n’intiti zo muri za Kaminuza.
Abo ni abo muri Algeria, Burkina Faso, Uburundi, Côte d’Ivoire, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Djibouti, Misiri, Eswatini, Ethiopia, Gabon, Ghana, Kenya, Madagascar, Liberia, Mauritania, Mauritius, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Seychelles, Somalia, Afurika y’EpfoA, Tanzania, Tunisia, Uganda na Zimbabwe.
Umurimo wabo bazawukora hagati y’itariki 07 n’itariki 16, Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko raporo y’ibyo babonye bazayigeza ahagaragara tariki 14, uku kwezi mu gikorwa kizabera muri Hilton Hotel iri Yaoundé.
Iyo raporo izaba ikubiyemo ibyo babonye mu migendekere yayo matora n’ibyifuzo ngiro bigenewe Afurika yunze ubumwe.
Bernard Makuru yabaye Perezida wa Sena y’u Rwanda guhera tariki 14, Ukwakira, 2014 kugeza tariki 17, Ukwakira 2019.
Mbere yari yarabaye Minisitiri w’Intebe, inshingano yatangiye tariki 08, Werurwe, 2000 kugeza tariki 06, Ukwakira, 2011.