Amayeri mashya ya Kabila yo gukoma mu nkokora Tshisekedi

Joseph Kabila ari kwisuganya, yegeranya ibitekezo byo kumufasha kurema irindi huriro rifite ingufu kurusha FCC kugira ngo akome mu nkokora inkubiri yatangijwe na Perezida Tshisekedi igamije kwitandukanya nawe n’ibye byose bityo agasigara mu gihirahiro.

Mu bushishozi bwe, Joseph Kabila yasanze uko bimeze kose agomba kurema undi mutwe wa Politiki wamufasha kwivana mu mazi abira ya Politiki yatuma atakaza ijambo yari asanganywe muri Politiki ya DRC.

Ni amazi abira kubera ko hari ba Minisitiri, aba Depite,  n’abandi bayobozi bahoze bakomeye mu ihuriro ry’amashyaka yihuje akora ikiswe Fronc Commun pour le Congo(FCC)cyayoborwaga na Kabila, ubu bubikiwe imbehe na Perezida  Tshisekedi.

Umwe muri bo watumye Kabila abona ko agomba koga magazi kuko amazi atakiri yayandi ni Madamu Jeannine Mabunda wanzwe n’Abadepite, batoye bemeza ko badashaka ko akomeza kuyobora Umutwe w’Abadepite.

- Advertisement -

Nyuma yo kuva i Kinshasa akajya i Kalwezi mu  Ntara ya Lualaba, yaje kujya kuba i Lubumbashi mu  Ntara ya Katanga, aho amaze iminsi yakira indahemuka ze.

Hashize iminsi 10 ashyizeho Komite yo kwiga uko hakorwa irindi tsinda ryo guhagarara rigahangana na Tshisekedi wamweretse ko nta mugabo uvugira mu wundi.

Iriya Komite igamije kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo ihuriro FCC rive mu bibazo ririmo muri iki gihe.

Joseph Kabila yashinze umugabo w’indahemuka kuri we witwa Raymond Tshibanda kuyobora iriya Komite.

Tshibanda yigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC ubwo yayoborwaga na Kabila.

Abandi bantu b’inkoramutima ba Kabila bari gukorana nawe muri uriya mushinga ni Madamu Marie- Ange Mushoberwa wahoze ari Umudepite akaba yarahoze no muri Guverinoma, ku butegetsi bwa Kabila.

Undi bari kumwe muri iki gihe ni Bwana Didier Manara wahoze ayobora Ishyaka ryitwa Parti pour la Reconstruction et la Démocratie , hakaba ndetse n’abandi badepite barimo Félix Kabange Numbi, Didace Pembe na Madamu Liliane Mpande.

Hari abandi bantu b’inkoramutima za Kabila bari kumwe nawe ndetse bo banahoranye nawe nyuma y’uko avuye i Kinshasa akajya  Lualaba barimo Antoine Boyamba, Barbara Nzimbi, Kikaya Bin Kirubi( ni umujyanama we mu by’umutekano) na Lubunga Byaombe.

Mu bandi bantu bari kumwe na Joseph Kabila kandi biteguye gufatanya nawe mu gushyiraho ihuriro ryo gukoma mu nkokora imigambi ya Tshisekedi harimo Néhémie Mwilanya Wilondja, Emmanuel Ramazani Shadary, Aubin Minaku, Evariste Boshab na Azarias Ruberwa.

Igitangaje ni uko  Kabila na Tshisekedi bakigirana ibiganiro binyuze mu muyoboro w’abantu bake.

Ivomo:Jeune Afrique

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version