Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amayeri mashya ya Kabila yo gukoma mu nkokora Tshisekedi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amayeri mashya ya Kabila yo gukoma mu nkokora Tshisekedi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2020 1:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Joseph Kabila ari kwisuganya, yegeranya ibitekezo byo kumufasha kurema irindi huriro rifite ingufu kurusha FCC kugira ngo akome mu nkokora inkubiri yatangijwe na Perezida Tshisekedi igamije kwitandukanya nawe n’ibye byose bityo agasigara mu gihirahiro.

Mu bushishozi bwe, Joseph Kabila yasanze uko bimeze kose agomba kurema undi mutwe wa Politiki wamufasha kwivana mu mazi abira ya Politiki yatuma atakaza ijambo yari asanganywe muri Politiki ya DRC.

Ni amazi abira kubera ko hari ba Minisitiri, aba Depite,  n’abandi bayobozi bahoze bakomeye mu ihuriro ry’amashyaka yihuje akora ikiswe Fronc Commun pour le Congo(FCC)cyayoborwaga na Kabila, ubu bubikiwe imbehe na Perezida  Tshisekedi.

Umwe muri bo watumye Kabila abona ko agomba koga magazi kuko amazi atakiri yayandi ni Madamu Jeannine Mabunda wanzwe n’Abadepite, batoye bemeza ko badashaka ko akomeza kuyobora Umutwe w’Abadepite.

Nyuma yo kuva i Kinshasa akajya i Kalwezi mu  Ntara ya Lualaba, yaje kujya kuba i Lubumbashi mu  Ntara ya Katanga, aho amaze iminsi yakira indahemuka ze.

Hashize iminsi 10 ashyizeho Komite yo kwiga uko hakorwa irindi tsinda ryo guhagarara rigahangana na Tshisekedi wamweretse ko nta mugabo uvugira mu wundi.

Iriya Komite igamije kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo ihuriro FCC rive mu bibazo ririmo muri iki gihe.

Joseph Kabila yashinze umugabo w’indahemuka kuri we witwa Raymond Tshibanda kuyobora iriya Komite.

Tshibanda yigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC ubwo yayoborwaga na Kabila.

Abandi bantu b’inkoramutima ba Kabila bari gukorana nawe muri uriya mushinga ni Madamu Marie- Ange Mushoberwa wahoze ari Umudepite akaba yarahoze no muri Guverinoma, ku butegetsi bwa Kabila.

Undi bari kumwe muri iki gihe ni Bwana Didier Manara wahoze ayobora Ishyaka ryitwa Parti pour la Reconstruction et la Démocratie , hakaba ndetse n’abandi badepite barimo Félix Kabange Numbi, Didace Pembe na Madamu Liliane Mpande.

Hari abandi bantu b’inkoramutima za Kabila bari kumwe nawe ndetse bo banahoranye nawe nyuma y’uko avuye i Kinshasa akajya  Lualaba barimo Antoine Boyamba, Barbara Nzimbi, Kikaya Bin Kirubi( ni umujyanama we mu by’umutekano) na Lubunga Byaombe.

Mu bandi bantu bari kumwe na Joseph Kabila kandi biteguye gufatanya nawe mu gushyiraho ihuriro ryo gukoma mu nkokora imigambi ya Tshisekedi harimo Néhémie Mwilanya Wilondja, Emmanuel Ramazani Shadary, Aubin Minaku, Evariste Boshab na Azarias Ruberwa.

Igitangaje ni uko  Kabila na Tshisekedi bakigirana ibiganiro binyuze mu muyoboro w’abantu bake.

Ivomo:Jeune Afrique

TAGGED:AmayeriDRCfeaturedKabilaRuberwaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwo muri Airtel ati: “Nta gitutu dushyira kuri MTN, twe dukora ibyacu”
Next Article Kagame yifurije Macron gusubira mu mirimo amahoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?