Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amayeri Y’Abacuruza Urumogi Baruvana I Rubavu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amayeri Y’Abacuruza Urumogi Baruvana I Rubavu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2021 6:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mvd6528888
SHARE

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Karere ka Rubavu aherutse gufatirwa mu Murenge wa Kanzenze atwaye udupfunyika 500 tw’urumogi mu mufuka w’ibirayi aruzanye i Kigali.

Yafashwe ategereje imodoka itwara imizigo ngo imuzane mu Mujyi wa Kigali ari naho yari azanye urwo rumogi.

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yamufatiye mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Kiremera, Umudugudu wa Bisesero.

Amakuru abaturage batanze niyo yatumye uriya mukobwa ukiri  muto afatwa atageze ku mayeri ye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i  Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bari bamenye amakuru ko uriya mukobwa afite umugambi wo kujyana urumogi mu Mujyi wa Kigali hahita hategurwa igikorwa cyo kurumufatana.

Yagize ati: “ Hari amakuru yari yatanzwe n’abaturage ko uriya mukobwa ashobora kuba acuruza urumogi, bari bafite amakuru ko hari umuntu ashaka kurushyira mu Mujyi wa Kigali aruvanye mu Karere ka Rubavu. Abapolisi bamufashe atarasohoza uwo mugambi, kuko bamufashe agitegereje imodoka itwara ibirayi mu Mujyi wa Kigali ngo zimutware.”

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bakimara kumufata basutse hasi ibirayi basanga yahishemo udupfunyika 500 tw’urumogi.

Baruvanga n’ibirayi bakaruzana i Kigali kuko kugemura imyaka iva mu Ntara byemewe

Yahise ashyikirizwa Urwego  rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo akurikiranwe.

Congo- Kinshasa, Isoko y’urumogi rwinjira mu Rwanda…

Uriya mukobwa amaze gufatwa yavuze ko ruriya rumogi aruhabwa n’undi muntu  urukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC).

Yemeye ko  yari afite umukiriya arushyiriye uba mu Mujyi wa Kigali. Ni inshuro ya kabiri afatiwe mu cyaha cyo gucuruza urumogi nk’uko CIP Karekezi abyemeza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari umuntu bakekaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera aherutse guha Taarifa yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gucunga no gufata abarwinjizamo ibiyobyabwenge ariko ko rudafite ubushobozi bwo kwinjira mu kindi gihugu ngo rubikumirire yo.

Ibiyobyabwenge biva muri Congo-Kinshasa bikinjira mu Rwanda

Hari tariki 12, Nyakanga, 2021 nyuma y’amakuru yavugaga ko Polisi yafatiye mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi umugabo w’imyaka 48 afite umufuka urimo ibilo 60 by’urumogi, udupfunyika twarwo 50, amacupa 652 y’amavuta yo kwisiga atemewe yitwa mukorogo, amacupa 90 y’amavuta yo mu bwoko bwa movit atujuje ubuziranenge, imikebe itandatu y’amata ya Nido na garama 900 z’ayo mata byose bya magendu.

CP Kabera yagize ati: “ Tuzakomeza gukorana n’abaturage kugira ngo baduhe amakuru y’ababyinjiza n’aho baca kugira ngo tubafate. Nta burenganzira dufite bwo kujya mu gihugu cy’abandi ngo tubikumirireyo ariko tuzacunga iby’iwacu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera(Photo©Taarifa.rw)

 

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:featuredIbirayiKaberaKarekeziKigaliPolisiRwandaUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yahaye U Rwanda Imashini Zifasha Mu Kwita Ku Barwayi Ba COVID-19
Next Article Umupadiri w’Umunyarwanda Yabivuyemo, Ati: ‘Nzakorera Imana Mu Bundi Buryo’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?