Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amaze Gukura Toni 20 Za Pulasitiki Muri Nyabarongo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Amaze Gukura Toni 20 Za Pulasitiki Muri Nyabarongo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 September 2025 10:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aha ni kuri Nyabarongo ku ruhande rwa Rulindo ahitwa Kijabagwe.
SHARE

Umuturage wo mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge witwa Nkundwanabake Cedrick amaze gukorana n’urubyiruko rw’aho atuye bakura mu ruzi rwa Nyabarongo imyanda ya pulasitiki ipima toni 20.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko guhera mu mwaka wa 2021 ari bwo batangiye icyo gikorwa kigamije ahanini gusukura imigezi n’inzuzi zo mu Rwanda haherewe kuzegereye aho bakorera.

Avuga ko bigamije ahanini isuku yaba ikorerwa mu mazi n’ahandi harimo no mu gutuma mu bigo by’amashuri abanyeshuri n’abandi bahakora bamenya gutandukanya imyanda ibora n’itabora.

Mu mwaka wa 2021 nibwo batangiranye n’urubyiruko rwo muri Rulindo mu gusukura imigezi binyuze mu kuhatora pulasitiki zari mu migezi izindi bazitaye mu masoko hirya no hino muri aka gace.

Muri icyo gihe bakoreraga mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo ahegeranye na Shyorongi hakaba n’ahandi babikoreraga hitwa Kijabagwe muri Rulindo.

Aha niho iyi migezi ihurira hagati ya Nyarugenge na Rulindo.
Aha ni ku mugezi wa Yanze uca hagati ya Rulindo na Nyarugenge.

Kubera ko Kijabagwe ikora ku mugezi wa Nyabarongo, pulasitiki zatorwaga kenshi zabaga ari izo bawujugunyemo, ziganjemo amacupa ajugunywa n’abawuturiye.

Ati: “ Mu gukuramo pulasitiki hari uburyo twabikoraga dukoresheje udutimba bita nets tukazitega zigafatwamo, amazi agatambuka, zo tukazikusanya.”

Izo pulasitiki zinagurwamo imitako, bigakorwa n’abagore bihurije muri za Koperative bikabatunga bakanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Bazikoramo indabo cyangwa indi mitako.

Urubyiruko rukoramo imitako igurishwa.

Avuga ko ubusanzwe pulasitiki ari ikibazo kuko aho wayigunya hose itabora kandi ishaka uburyo izamanuka ikajya mu migezi.

Pulasitiki nke nizo zinjira mu butaka zikabubuza kwinjirwamo amazi.

Abenshi mu bazijugunya ni abacururiza mu dusanteri, abakozi bo mu ngo zituranye n’imigezi cyangwa udusanteri n’abandi.

Nkundwanabake Cedrick avuga ko bigeze gusurwa na REMA ibereka ko ibashyigikiye muri uwo muhati wabo wo gusukura imigezi by’umwihariko n’igihugu muri rusange.

Mu gushishikariza abakiri bato kumenya akamaro ko kwita ku bidukikije, hari imikoranire hagati y’ikigo yashinze Eco-Stewardship Generation n’ikigo cy’ubumenyi-ngiro Kanyinya TVET kigisha ubudozi, ubwubatsi n’ubukanishi, kikagira ihuriro( club) rifite uruhare mu kwimakaza isuku.

Ati: “ Abanyeshuri batangiye kwiga gukora utuntu babyaza muri pulasitiki binyuze mu kuyinagura. Hari utundi dushinga tukinozwa neza.”

Mu rwego rwo gufatanya na Leta, Nkundwanabake avuga ko bagiye gukomeza ubukangurambaga henshi hibandwa ku banyeshuri, mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ibyo akorana n’urubyiruko, byarugiriye akamaro karimo kubona amafaranga ahabwa abatoye iyo myanda, bakaba bariyubatse biyishyura amashuri, abandi borora amatungo magufi, bashinga ahantu ho kogoshera abantu n’ibindi.

Kugeza ubu, akorana n’abantu 30 barimo abagabo 18 n’abagore 12.

Abakozi bahoraho ni batandatu bafite imiryango.

Hari ikigo cy’Ababiligi cyabateye inkunga y’uturindantoki kugira ngo badakoza intoki ku myanda, utwo turindantoki natwo tukaba dukoze mu migano.

Hari n’ingarani( trash bags) bahawe zo gushyiramo imyanda.

Imifuka yuzuye pulasitiki zatoraguwe mu masoko n’ahandi zinyanyagizwa.

Ikigo River Cleanup cy’Ababiligi nicyo bakorana hakaba n’ikindi kitwa Let’s do it kita k’ukubungabunga ibidukikije ku rwego mpuzamahanga .

Mu gihe kiri imbere, hari gahunda yo gushaka uko mu mpapuro hazakorwamo amakara.

TAGGED:AbanyeshuriAmashuriImyandaNyarugengePulasitikiREMARulindoUbukangurambaga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano
Next Article Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Amaze Gukura Toni 20 Za Pulasitiki Muri Nyabarongo

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Urubyiruko Mu Rwanda Ruranywa Itabi Ku Rugero Runini

Rusizi: Inzu Y’Ubucuruzi Yakongotse Nta Bwishingizi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umusuwisikazi Niwe Watsinze Agace Ka Mbere Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Igare

U Rwanda Rwasinyanye Na Azerbaijan Amasezerano No Mu Burezi

Abatalibani Babwiye Trump Kuzibukira Ibyo Gusubizwa Ikibuga Cy’Indege

Trivia Elle Muhoza Yabaye Miss Uganda

Singida Ya Tanzania Yatsindiye Rayon Iwayo

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Kigali: Abarimo Umukobwa Bakurikiranyweho Gucuruza Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingabo Z’u Rwanda Zavuze Ku Musirikare Wazo Wafatiwe Mu Burundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rutsiro: Barashakishwa Kubera Icyaha Bakoreye i Karongi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yashimye Intera Umubano W’u Rwanda Na Misiri Ugezeho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?