Connect with us

Mu Rwanda

Lt Gen Musemakweli azashyingurwa tariki 17/02/2021

Published

on

Jacques Musemakweli akiri Major Gen ayobora Ingabo zishinzwe umutekano wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda
Yisangize abandi

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko nyakwigendera Lieutenant General Jacques Musemakweli uherutse gutabaruka, azashyingurwa ku wa Kabiri tariki 17, Gashyantare, 2021.

Urupfu rwa Lt Gen Musemakweli rwamenyekanya kuwa Kane tariki 12, Gashyantare, 2021. Yari asanzwe ari Umugenzuzi Mukuru mu ngabo z’u Rwanda. Uyu mwanya yagiyeho muri 2019 avuye ku buyobozi bukuru bw’ingabo zirwanira ku butaka.

Lt Gen Jacques Musemakweli yari atuye mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro.

Mu kandi kazi yakoreye ingabo z’u Rwanda harimo n’uko yigeze kuyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu(Republican Guard), icyo gihe akaba yari Major General.

Yigeze kandi kuba umuganga ubaga abasirikare bakomerekeye ku rugamba nyuma y’uko Inkotanyi ziboye u Rwanda muri 1994.

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira.

Author

1 Comment

1 Comment

  1. Karenzi

    17 February 2021 at 8:49 am

    Muratubeshya ntabwo mubizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version